Muri Centrafurika imirwano ishobora kongera gutangira kuko ingabo  mpuzamahanga ziri mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu  ziryamiye majanja ziteguye guhangana n'imitwe yitwaje intwaro ishaka kwinjira mu Murwa mukuru  w'iki gihugu Bangui.

 

By Habineza Gabby | Views : 17493 | Kuya 10-14-2015 04:41



Ingabo mpuzamahanga z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zahawe amabwiriza yo kuryamira amajanja mu gihe ibintu byongeye kumera nabi muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro kuri ubu iri gutegura ibikorwa byo guhungabanya umurwa mukuru, Bangui. 


Ikinyamakuru Chimpreports  dukesha iyi nkuru kivuga ko Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq mu kiganiro kigufi yahaye abanyamakuru ku cyicaro cya Loni, yavuze ko MINUSCA ikomeje kuryamira amajanja mu rwego rwo gukumira igitero cyose cyagabwa n’abahoze muri Seleka ku murwa mukuru, Bangui.

Kuri uyu wa gatandatu ushize, muri Perefegitura ya Kemo, MINUSCA ndetse n’ingabo z’u Bufaransa bemeje ko abahoze mu mutwe wa Seleka ubu bibumbiye mu cyo bise Front Popularie pour la Renaissance de Centrafrique (FPRC) bagera mu 150 bari bari muri iyi perefegitura.

Farhan Haq yabwiye abanyamakuru ko MINUSCA yabonanye n’umuyobozi wabo witwa Nourredine Adam ahitwa Kaga Bandoro bakamuha ubutumwa buvuga ko ingabo mpuzamahanga zitazemerera imitwe y’inyeshyamba kongera kwinjira i Bangui.

Bwana Haq yongeyeho ko MINUSCA ihangayikishijwe n’uko muri Bangui hashobora gucengera imitwe myinshi yitwaje intwaro, ariko gasopo uwuzagerageza wese guhungabanya Bangui.

Nk’uko ubutumwa bwabo bubasaba kurinda abaturage ubugizi bwa nabi, MINUSCA ifashijwe n’ingabo z’u Bufaransa ziri muri Operation yiswe Sangaris bakoresheje imbaraga mu kurwanya inyeshyamba za FPRC muri iyi weekend ishize ahitwa Sibut nk’uko umuvugizi wungirije wa Ban Ki-moon yakomeje avuga. Yongeyeho ko kuri uyu wa gatandatu nyine abantu batazwi bateye MINUSCA kabiri kose ariko nta wakomeretse.

Farhan avuga ko MINUSCA yiyemeje gukomeza gukoresha imbaraga zose zayo ikarinda abasivili, igakomeza ubuyobozi bw’igihugu ndetse igafasha no muri politiki.

Ibi byose igihugu cya Centrafrica cyongeye kubisubiramo mu gihe komite ishinzwe gutegura amatora yemeranyije ku ngengabihe y’amatora biteganyijwe ko igomba gushyikirizwa Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho mu cyumweru gitaha ikayemeza.

MINUSCA, yatangiye ibikorwa byayo muri Mata 2014 mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro nyuma y’uko guverinoma ihiritswe hagatangira imirwano hagati y’abayisilamu bibumbiye muri Seleka n’abakirisitu bibumbiye muri Anti Balaka. Kuri ubu MINUSCA ikaba igizwe n’ingabo 11,000.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd