Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva kuwa gatatu zatangiye gucyura inzego zazo z’umutekano zari zarajyanywe kuva mu mwaka wa 2011 mu burasirazuba bwa Centrafrique guhagarika intambara y’ingabo z’umutwe wa LRA wa Joseph Kony. 

 

By Umutoni Solange | Views : 5187 | Kuya 04-26-2017 12:13



Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 20 mata, JeneraliThomas Waldhauser ukuriye igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Amerika ku mugabane w’Afurika (Africom), yavuze ko bamaze igihe kitari gito muri Centrafrique kandi umutwe wa LRA n’uwa NDLR bikomeje ibikorwa byayo. 

Africacom ikomeza ivuga ko umutwe wa LRA ufite kuri ubu abanyamuryango bagera ku 100 bakora n’abarwanyi benshi kandi bimaze imyaka myinshi.

Umuyobozi w’umutwe wa LRA, umunya Uganda Joseph Kony ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu ashinjwa ariko akaba atarafatwa. 

Umuryango utegamiye kuri leta witwa « Paul Ronan d’Invisible Children » uvuga ko  kuva mu mwaka wa 2012, Kony ari hagati ya Centrafrique na Soudan. 

Africacom, inavuga ko Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, muri mutarama, yavuze ko kuva muri 2011 ubutumwa bw’ingabo zabo muri Centrafrique bwatwaye miliyoni 780 z’amadorali y’Amerika kandi umutwe wa LRA utarigeze ubangamira inyungu zabo. 

                   Umuyobozi w’umutwe wa LRA, umunya Uganda Joseph Kony


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd