Mu gihe imvururu zikomeje mu gihugu cya Gabon, imikino y'igikombe cy'Afurika mu mupira w'amaguru yagombaga kuzahabera, ishobora kwimurirwa mu gihugu cya Maroc.

 

By Muhire Norbert | Views : 7581 | Kuya 09-14-2016 08:04



Nyuma y'aho mu gihugu cya Gabon habereye amatora ku mwanya w'umukuru w'igihugu, uwari usanzwe uyobora, Perezida Ali Bongo Ondimba akongera kwegukana intsinzi yo kuyobora iki gihugu bigakurura imvururu zigikomeje, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, Confédération africaine de football (CAF), ryatangiye kwitegura ko mu gihe izi mvururu zaba zikomeje, iyi mikino yagombaga kuzabera muri Gabon muri 2017 kuva tariki ya 14 Mutarama kugera tariki ya 05 Gashyantare, yakwimurirwa mu gihugu cya Maroc.

Issa Hayatou, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, yagaragaje ko mu gihe muri Gabon hakomeje imvururu, hatekerezwa uko iyi mikino yazimurirwa muri Maroc.

Igihugu cya Maroc nubwo cyujuje ibisabwa byose na CAF, mu mwaka wa 2015, cyari cyarasabye kwakira imikino y'igikombe cy'Afurika, ariko baza kugihakanira kubera virus ya Ebola yahavugwaga, bituma iyi mikino yakirwa na Guinée équatoriale.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd