Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Gashyantare mu gihugu cya Gabon ahakomeje kubera imikino y’igikombe cy’Afurika hategerejwe kurara hamenyekanye ikipe igomba kuzahura n’iy’igihugu cya Misiri ku mukino wanyuma.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 5397 | Kuya 02-02-2017 11:17



Umukino wa ½ cy’irangiza utegerejwe kuri uyu wa kane tariki ya 02 Gashyantare 2017, urahuza ikipe y’igihugu ya Ghana n’iya Cameroon kuva isa tatu z’ijoro (21h00). 

Ghana yatwaye igikombe cy’Afurika inshuro 4, mu mwaka w’I 1963, 1965, 1978 n’I 1982. 

Ikipe y’igihugu ya Ghana “LesBlack Stars” cyangwa « Les étoiles noires », yagiye mu mikino y’igikombe cy’isi inshuro 3, muri 2006, 2010 aho yageze muri ¼ cy’irangiza no muri 2014. 

Cameroun nayo yatwaye igikombe cy’Afurika inshuro 4, mu 1984, 1988, 2000 na 2002. 

Ikipe y’igihugu ya Cameroun « Lions indomptables » yagiye inshuro 7 mu mikino y’igikombe cy’isi aho mu 1990 yageze muri ¼ cy’irangiza. 

Ikipe ya Misiri yaraye ibonye itiki yo gukina umukino wanyuma mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 01 Gashyantare, nyuma yo gusezerera Burkina Fasso kuri Penaliti 4 kuri 3. 

Misiri niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 66 ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Salah, kiza kwishyurwa na Aristide Bance ku munota wa 73, bakina iminota y’inyongera, umukino urinda urangira bikiri 1 – 1. 

Umukino wanyuma (Finale) w’igikombe cy’Afurika muri uyu mwaka wa 2017, uzaba ku cyumweru tariki ya 05 Gashyantare kuva isa tatu z’ijoro (21h00), ukazabanzirizwa n'uwo guhatanira umwanya wa 3 uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 hagati ya Burkina Fasso n'iratsindwa hagati ya Ghana na Cameroun, nawo ukazatangira 21h00.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd