Perezida w’igihugu cya Cameroun, Paul Biya, ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 20 mata 2017, yakomoreye itumanaho rya internet amajyaruguru y’iburengerazuba n’amajyepfo y’iburasirazuba nyuma y’igihe kigera ku mezi 3 bari bararifungiwe na Guverinoma.

 

By Umutoni Solange | Views : 2373 | Kuya 04-21-2017 09:44



Icyi cyemezo cya leta cyo gufungira internet uduce tw’ amajyaruguru y’iburengerazuba n’amajyepfo y’iburasirazuba cyafashwe mu rwego rwo guca intege utu turere dukoresha cyane ururimi rw’icyongereza. 

Issa Tchiroma Bakary, umuvugizi wa leta, ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 20 mata 2017, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko Perezida Paul Biya yatanze amabwiriza yo guhita bakupurira internet utu duce.

Gakwi Derick Jato, umunyamakuru muri Cameroun utuye mu mujyi wa Buéa, agace k’abakoresha icyongereza, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko ku munsi w’ejo kuwa kane, ahagana isa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), isaha yo muri Cameroun, aribwo umuyoboro wa internet wongeye gukora muri tuno turere. 

Perezida Paul Biya wa Cameroun yakomoreye internet uturere dukoresha icyongereza 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd