Kimwe naza Polisi zibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, Polisi y’u Rwanda nayo, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abatura Rwanda, yifashisha imbwa mu bikorwa by’umutekano bitandukanye, ibi bikaba birimo: gusaka ibiyobyabwenge ndetse no gutahura ibiturika.

 

By Ubwanditsi | Views : 21063 | Kuya 09-29-2015 06:02



 Uko iri shami ryagiyeho

Mu kiganiro kirambuye, Senior Superintendent, Innocent Semigabo, umuyobozi w’iri shami rya Polisi rikoresha imbwa rizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Canine Brigade” yavuze ko iri shami ryatangiye mu mwaka wa 2,000 ubwo Polisi yajyagaho.

Ubwo iri shami ryatangizwaga muri uyu mwaka, ryari rifite gusa imbwa 2 n’abapolsi 3 bashinzwe kuzikoresha.

SSP Semigabo yakomeje adutangariza kandi ko, guhera icyo gihe iri shami ryakomeje kugenda ryongererwa ubushobozi na Polisi y’igihugu dore ko kuri ubu rifite abapolisi bakoresha imbwa 135 ndetse n’umubare w’imbwa zifashishwa muri aka kazi ukaba wariyongereye ku rwego rushimishije.

Nkuko kandi yakomeje abitangaza ngo, Polisi y’igihugu ifite abapolisi bafite ubunararibonye bwo gutoza abandi bapolisi bakoresha imbwa.

Umuyobozi w’iri shami akaba kandi yaradutangarije ko, ibikorwa izi mbwa zikora harimo gusaka ibiyobyabwenge n’ibiturika ku kibuga cy’indege ndetse no hirya no hino mu gihugu, aha akaba yaratanze urugero rwaho ziherutse gutahura ibiyobyabwenge mu karere ka Kirehe na Rubavu.

Ibijyanye n’amasomo ahabwa abapolsi n’imbwa

SSP Semigabo yavuze ko kugira ngo imbwa ibashe kugera ku kigero cyaho ijya ku kazi ibanza guhabwa amahugurwa ndetse n’umupolisi uyikoresha bombi bakaba babanza guhabwa amahugurwa atandukanye.

Mu mahugurwa y’ibanze, iyo imbwa ibashije kugaragaza ubushobozi ifite mu kureha ibiyobyabwenge cyangwa ibiturika ndetse ikanagaragaza ko ifite ubushobozi bwo kubaha (obedience) nyuma ihuzwa n’umupolisi bagatangira amahugurwa kugeza imenyerera uyu mupolisi ndetse ikanakora ibyo ayitumye.

Icyakora nkuko yakomeje abivuga ngo hari amanota ateganwa ko imbwa iri mu mahugurwa igomba kugeza kugira ngo ibashe kujya ku kazi, iyo itayujuje ikaba ihita isubizwa ba nyirayo aho yaguzwe kugira ngo iguranwe indi ibasha gufata amasomo neza.

Yavuze kandi ko imbwa zose zira igihe cy’amasaha 2 buri munsi yo kwiga kugira ngo zidasubira inyuma mubyo zize. Uku kuzihugura buri munsi akaba aribyo nkuko SSP Semigabo yadutangarije, aribyo bituma zibasha gukora akazi kazo neza nibura ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Ku bijyanye n’umusaruro w’izi mbwa yanavuze kandi ko imbwa imwe ibasha gukora akazi abapolisi 50 bakora.

SSP Semigabo yavuze kandi ko Canine Brigade ifite kandi agashami gashinzwe kwita ku buzima bw’imbwa ndetse n’isuku yazo. Agashami gashinzwe ubuzima bw’izi mbwa kakaba buri gihe gasuzuma ubuzima bwazo ndetse izi mbwa zikaba kandi umunsi ku wundi zozwa, zigaterwa imiti ndetse naho zirara kugira ngo hirindwe ikindi icyo aricyo cyose cyazitera indwara.

Amafunguro y’izi mbwa

Ku bijyanye n’amafunguro y’izi mbwa, umuyobozi w’iri shami yadutangarije ko, zihabwa amafunguro rimwe ku munsi zivuye mu kazi ndtese kandi aya mafunguro akaba agwije intumamubiri azifasha kugira imbaraga.

Igitangaje mu moko y’izi mbwa nuko harimo into cyane zijya kugira umubyimba urutaho injangwe ariko ngo bene izi mbwa kubera ubuto bwazo zikaba zishobora gusaka ibiyobyabwenge cyangwa ibiturika byahishwe ahantu hafuganye ndetse ubu bwoko bukaba bunafite ubwira ndetse bukaba bunaramba.

Ibyo iri shami riteganya gukora

Muyobozi wa Canine Brigade yatangaje ko iri shamirifite gahunda yo kwagura ibikorwa byaryo aho bene izi mbwa zizashyirwa ku mipaka y’igihugu yose nyuma zikanashyirwa ku rwego rw’intara, aha akaba avuga koi bi nibigerwaho mu bizafasha kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge n’ibiturika hirya no hino mu gihugu.

Mu bindi iri shami riteganya gukora mu minsi iri imbere harimo, guha izi mbwa amahugurwa yihariye arimo gukora paturuyi (patrol), guhosha imyigaragambyo, gukurikirana no gutahura abajura ndetse no gutahura abagwiriwe n’amazu, ibirombe, inkanku n’ibindi.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zishinzwe kureha ibiyobyabwenge, yakoze umukwabu mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore, maze hafatwa ibiyobyabenge byiganjemo urumogi, ibi bikaba byaratahuwe n’izi mbwa mu mazu y’abaturage.

Bene uyu mukwabu uakaba waranakozwe mu karere ka Rubavu naho izi mbwa zikaba zarahatahuye bene ibi biyobyabwenge.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd