Mu ruzinduko rw’iminsi 2,Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Guinea Conakry, kuwa Kabiri tariki ya 08 no kuwa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2016, Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea Conakry bemeje amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ahita ashyirwaho umukono ku mpande zombi.

 

By Muhire Norbert | Views : 50337 | Kuya 03-14-2016 09:50



Imiterere y’igihugu cya Guinée Conakry :

Iki gihugu giherereye muri Afurika y’iburengerazuba kigakora ku nyanja ya Atalantika,gihana imbibi na Guinée Bissau,Sénégal,Mali,Cote d’ivoire,Liberia na Sierra Leone.

Guinée Conakry igizwe n’uduce 4,hari agace k’imisozi miremire,imigufi,ibibaya n’amashyamba,iki gihugu gifite imigezi itemba igera ku 1300,inzuzi nyinshi nk’urwa Niger,Senegal na Gambie.

Guinée Conakry nicyo gihugu cyambere ku isi cyabashije kugaragaza ko gifite Bauxite,gifite kandi amabuye y’agaciro nka zahabu,fer,diyama,Peteroli na Uraniyumu

Usibye imihanda isanzwe yo kubutaka ,iki gihugu cyateye imbere kuko hagati y’umwaka w’i  1902 n’i  1915 bari baratangiye kwiyubakira inzira ya gariyamoshi.

Urwego rw’ubuhinzi nirwo rutanga akazi ku bantu benshi aho abarenga 75 % bari mu mirimo bari muri urwo rwego,bingana na 24 % by’umusaruro w’imbere mu gihugu(PIB).

Bahinga umuceri,ikawa,inanasi,imyembe,imboga,insina,ibirayi,inyanya,concombre,poivro n’ibindi ndetse bagakora n’uburobyi.

Guinée Conakry iri mu bihugu bihinga cyane ibirayi,borora inka,intama n’ihene.

Iyobokamana ryiganje cyane muri iki gihugu ni idini ya Isiramu aho 84% babarizwa muri iri dini,11% bakaba babarizwa mu ba kirisitu.

Ibarura ry’abaturage ryabaye muri iki gihugu mu mwaka wa 2013 ryagaragaje ko gifite abaturage bangana na miliyoni 11.176.026 batuye ku buso bungana na kirometero kare 245.857,bakoresha ururimi rw’igifaransa.

Amwe mu mateka y’igihugu cya Guinée Conakry :

Kimwe n’ahandi henshi muri Afurika naho icuruzwa ry’abacakara ryarahageze.

Mu gihe cya Referandumu yabo muri Nzeri 1958, banze kugendera ku mabwiriza ya Generali de Gaule w’igihugu cy’ubufaransa cyabakoronizaga,bahitamo kubona ubwigenge bw’igihugu cyabo nyuma y’ukwezi kumwe gusa kuya 02 ukwakira 1958.

Ahmed Sékou Touré niwe wabaye perezida wa mbere afite imyaka 36,nyuma y’urupfu rwe mu mwaka w’i 1984,guverinoma yamusimbuye yahise ikurwaho na Lansana Conté.

Biturutse ku gitutu yotswaga n’abaterankunga,Lansana Conté yemeye ishyirwaho ry’amashyaka menshi mu mwaka w’i 1993 ategura amatora yamwemeje nka Perezida inshuro 2,mu mwaka w’i 1993 n’i 1998 .

Perezida wa 3 wayoboye iki gihugu ni Moussa Dadis Camara waje kujyanwa mu bitaro muri Maroc ku mpamvu z’uburwayi akaza gusigarirwa mu mwanya na Sékouba Konaté,kuya 15 Mutarama 2010,bakaza gusinyana amasezerano hagati yabo bombi kugirango Sékouba Konaté yemerwe nka Perezida w’inzibacyuho.

Binyuze mu matora kuya 07 Ugushyingo 2010,Alpha Condé waturukaga mu ishyaka RPG yatsinze amatora n’amajwi 52,5 % mu gihe uwo bari bahanganye Cellou Dalein Diallo waturukaga mu mutwe wa Politiki UFDG byarangiye yemeye ibyavuye mu matora bikemezwa n’urukiko rw’ikirenga, Alpha Condé agatorerwa kuyobora manda y’imyaka 5.

Kuya 11 ukwakira 2015,Perezida Alpha Condé yongeye gutsinda amatora n’amajwi 58% atsindira mu cyiciro cyambere cy’amatora yongera gutorerwa kuyobora indi manda y’imyaka 5 .

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Guinea Conakry yakiranwe ubwuzu n’urugwiro byinshi aho wasangaga hirya no hino mu mujyi wa Conakry ku byapa n’amapoto y’amashanyarazi hariho amafoto ye.

Kuri iyi nshuro ya mbere Perezida Kagame agirira uruzinduko muri iki gihugu,yahise yambikwa umudali w’ishimwe kubera iterambere yagejeje k’u Rwanda,ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye,we na mugenzi we bagirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse anerekwa bimwe mu bikorwa by’iterambere biri muri iki gihugu,nk’inganda n’ibindi.

Alpha Condé yavuze ko bazi neza ko u Rwanda ruyobowe neza bityo ko bashaka kurwigiraho ngo iterambere risakare muri Guinea bihereye mu miyoborere inoze,byumwihariko cyane cyane urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd