Ku nshuro ya mbere kuva ikinyejana cya 21 cyatangira, Diamant nini iriho yavumbuwe mu gihugu cya Botswana ku mugabane w’Afurika,izagurishwa tariki ya 29 kamena 2016 mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’Ubwongereza ku gaciro ka miliyoni 70 z’amadorali.

 

By Umutoni Solange | Views : 14742 | Kuya 05-05-2016 17:46



Ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro ntibikunze kubaho ko amabuye y’agaciro y’ubwoko bwa zahabu cyangwa Diamant akunze kuboneka ari manini nkuko ubona andi mabuye kuko yo akenshi usanga aba ari mato ugereranyije afite umubyimba ungana nk’uwisukari cyangwa intete z’umuceli.

Ku nshuro ya mbere mu mateka kuva ikinyejana cya 21 cyatangira,Diamant nini yacukuwe mu gihugu cya Botswana na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Canada (Lucara) ifite uburemere bwa carats 1111 izagurishwa tariki ya 29 kamena 2016 mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’ubwongereza nk’uko byatangajwe n’inzu ishinzwe ubucuruzi ya Sotheby’s.

                                       Diamant nini yavumbuwe muri Botswana

Iyi Diamant izakomeza kwerekanwa mu mujyi wa New York muri leta zunze ubumwe za Amerika kugera ku cyumweru mbere y’uko ijyanwa ku mugabane w’uburayi aho izamurikwa na Sotheby’s I Londres kuva tariki ya 18 kugera tariki ya 28 kamena 2016.

Amakuru dukesha Jeune Afrique aravuga ko ubwo havumburwaga iyi diamant ifite carats 1111,hanavumbuwe n’indi ifite carats 830 zose muri Botswana yo ikaba iza ku mwanya wa 3 ku isi muri diamant nini nk’uko byemezwa na sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Canada (Lucara).

Igihugu cya Botswana kiza ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira Diamant nyinshi nyuma y’Uburusiya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd