Mu gihe  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga  mu Burundi harimo kuba amatora ya Perezida  ku munsi w’ejo ni joro kuva mumasa tatu urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye mu bice bitari bike by’umujyi wa Bujumbura ahitwa Nyakabiga, Jabe, Ngagarara, Kibitike, Mutanga Nord na Musaga ibyangiritse ntibiramenyekana Kuruhande rwa Guverinoma harakekwa ko ayo masasu yarashwe n’abatifuza amatora mugihe abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ayo masasu araswa n'udutsiko tw'abantu  bambaye imyenda ya Polisi, igisilikare n’Imbonerakure.

 

By Ubwanditsi | Views : 15771 | Kuya 07-21-2015 09:33



Ikinyamakuru  Iwacu Burundi kikaba gitangaza ko   nyuma y'urusaku rw'amasasu  mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu gace ka Nyakabiga  hatoraguwe umurambo w'umusore witwa Eddy   uvuka i Gitega bivugwa ko yahazanywe n'imodoka yo mu bwoko bwa Hulix ahagana mu ma saa munani z'igitondo  gusa ngo bikaba bigaragaza ko uyu mudore mbere yo kwicwa  yabanje gukorerwa iyica rubozo.


Bamwe mu Barundi bazindukiye ku biryo by'itora

Gusa nubwo aya matora abaye ,abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje kuyamaganira kure aho bavuga ko  Perezida Nkurunziza  ashaka gukandagira Itegeko Nshinga rigenga u Burundi kuko ritamwemerera kurenza  manda  ebyiri bityo ku kwiyamamariza manda ya 3  bizashyira  u Burundi mu byago dore ko  kuva  Perezoda Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya 3 , Abarundi basaga ibihumbi 100 balaze guhunga  igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd