Perezida Nkurunziza yahawe  iminsi 7 yo kuba yavuye ku  butegetsi n'Inama y’igihugu i ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha yo kugarura amahoro n’ubwiyunge muri iki gihugu,  aho yamusabye ko agomba kugeza Tariki y 26 Kanama uyu mwaka  yamaze kuva ku buyobozi bw’igihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 14973 | Kuya 08-19-2015 11:20



Mu nama iherutse kubera Addis Abbaba muri Ethiopia iyobowe n’abagize Iyi nama ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cy’u Burundi (CNARED) ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, yemeje ko hagomba kubahirizwa amasezerano y’Arusha bari baragiranye na Nkurunziza.

Léonard Nyangoma, ni Perezida wa CNARED, yatangarije  Radio ijwi rya Amerika  dukesha iyi nkuru  ko Perezida atagomba kujya hejuru y’amategeko cyangwa ngo abangamire ibigenwa n’itegeko Nshinga, bityo Nkurunziza na we akaba agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’Arusha.


Perezida Nkurunziza ukomeje  gusabwa kurekura ubutegetsi

Yagize ati : "Twese tuzi ko Perezida Nkurunziza ari ku mwanya w’ubuyobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko yari yarangije manda ze ebyiri agenerwa n’itegeko Nshinga. Niyo mpamvu itariki twatanze igomba kubahirizwa.”

Iyi tariki ya 26 Kanama, yemejwe nk’itariki Perezida Nkurunziza agomba kuzaba yujujeho imyaka 10 ihwanye na manda ebyiri, dore ko manda ya kabiri yayirahiriye tariki 26 Kanama 2010.

Nyangoma yatangaje ko ku ruhande rwe , asanga hazakorwa ibishoboka byose Perezida Nkurunziza agakurwa ku buyobozi.

CNARED, ishinja Perezida Nkurunziza kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije abaturage , by’umutekano watumye bamwe bahasiga ubuzima , abandi bagahunga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd