Nyuma y’uko tariki  29 Gashyantare,2016 hatahuwe imirambo y’abantu 3 mu cyobo rusange  kiri ahitwa i Mutakura mu mujyi wa Bujumbura, impaka zikomeje kuba  zose hagati ya Leya y’u Burundi  n’abatavuga rumwe na yo aho buri wese yemeza ko  ubu bwicanyi bwakozwe n’undi cyane cyane ko Leta yo yamaze kwemeza ko abantu bajungunywe muri iki cyobo ari  urubyiruko rw’Ishyaka riri ku Butegetsi,CNDD/FDD(Imbonerakure).

 

By Habineza Gabriel | Views : 13440 | Kuya 03-07-2016 08:30



Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’Umjyi wa Bujumbura  Bwana Freddy Mbonimpa akaba yaravuze ko  iki cyobo rusange  kirimo abantu 30 ndetse ko bose ari Imbonerakure  kandi bikaba byarakozwe n’abarwanya Leta ya  Perezida Nkurunziza .

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe  n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bakaba bavuga ko ibi byatangajwe na Freddy ari  uburyo bwo kuyobya uburari  kuko  kuba avuga ko  ari abantu 30  bajugunywe muri icyo cyobo kandi  haratahuwemo 3 ndetse agashimangira ko  abishwe ari Imbonerakure ntashyingiro bifite kuko nta muganga wigeze akora ibizamini  ngo yemeze imyorondoro nyakuri y’abishwe.

Bakomeza bibaza uburyo umwicanyi yaje akica abantu 30  ndetse akaza kubajugunya ma cyobo rusange cyegeranye n’ikigo cya Gisirikare ntihagire umuntu umubona.

Ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kubaza abayobozi kuri iki kibazo ariko  bakanga kugira icyo batangaza.

Mu itangazo ryashyiwe ahagaragara n’Ishyaka riri ku butegetsi,CNDD/FDD  ryemeje ko  ubu bwicanyi  bwakoze n’abigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida  Nkurunziza.Rishimangira kandi ko  kuva  imyigaragambyo yatangira ku ya 26 Mata,2016 mu gihugu  harimo  ibyo riusange  byinshi byagiye bijugunywamo abantu.

Umuyobowi w’ishyaka rya  Swahanya Frodebu, Léonce Ngendakumana akaba asaba ko hashyirwaho Komisiyo  yigenga  igakora iperereze ryimbitse kuri iki cyobo rusange  kuko we asanga ari uburyo Leta yashyizeho bwo  kuyobya uburari  cyane cyane ko we atemeranya n’abasore baherutse kwishyikiriza inzego z’umutekano bemeza ko bagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Charles Nditije uyoboye Ishyaka rya  Uprona  ritavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza  nawe yemeza ko ari uburyo Leta ishaka gukoresha bwo kwivanaho icyaha  ati’’ Nyuma yo kubona ko  ibinyoma byabo bitagifata  baremeza ko abantu bajugunywe mu cyobo rusange ari Imbonerakure’’.

Uyu mubobozi akomeza avuga ko aba bishwe baba Imbonerakure cyangwa abandi bantu  runaka  bose air Abarundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd