Mu gihe  mu Burundi hakomeje kuvugwa ibibazo bya Politiki ndetse n’impfu z’abantu batandukanke , ku wa Gatandatu taliki ya  22 Kanama2015  umwe mu bayoboke ndetse akaba n’umuyobozi uhagarariye Ishyaka rya FNL mu gace ka Isale, Pontien Barutwanayo  yarashwe n’abantu  batazwi ubwo yari mu kabari asangira n’inshuti ze.

 

By Ubwanditsi | Views : 11865 | Kuya 08-24-2015 09:52



Burundi: Umwe mu bayobozi b’ishyaka rya Agathon Rwasa yishwe

Mu gihe  mu Burundi hakomeje kuvugwa ibibazo bya Politiki ndetse n’impfu z’abantu batandukanke , ku wa Gatandatu taliki ya  22 Kanama2015  umwe mu bayoboke ndetse akaba n’umuyobozi uhagarariye Ishyaka rya FNL mu gace ka Isale, Pontien Barutwanayo  yarashwe n’abantu  batazwi ubwo yari mu kabari asangira n’inshuti ze.

Célestin Ruridikye umuyobozi w’urugaga rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu mujyi wa Bujumbura akaba yavuze ko  ariwe muntu wa mbere wakiye aya makuru.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) akaba yagize ati«Pontien Barutwanayo yari yicaye  mu Kabari asangira n’inshuti ze ngo nyuma haje imodoka  aho uwari  uyirimo yarashe mu kabari  abantu batatu bagakomereka naho uyu muyobozi we agahita yitaba Imana’’

Ruridikye yemeza ko kugeza ubu nta muntu  uramenyekana  wakoze ibi kuko n’ababonye biba batigeze bamenya ubikoze.

Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi  akaba yavuze ko  iperereza ku iraswa rya Pontien Barutwanayo ryatangiye.

Pontien Barutwanayo yari  umwe  mu bayobozi 129 babarizwa mu gihugu  akaba ariwe wenyine wari uhagarariye Ishyaka rya Agathon Rwasa(FLR) ryabanje kwamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza nyuma bikaza kurangira Rwasa agizwe Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Iraswa rya Pontien Barutwanayo rikaba rije nyuma y’icyumweru kimwe  Col.Jean Bikomagu yishwe n’abantu batazwi mu gihe  hari hashize  ibyumweru bitatu  ishuti magara ya Perezida Nkurunziza,Gen.Adolphe Nshimirimana nawe arashwe n’abantu batazwi  aho nyuma byaje kuvugwa ko yarashwe na Perezida Nkurunziza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd