Ahana mu mu saa mbiri z’ijoro  ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya  21 Nzeri,2015  muri Komini ya Ngagara mu gihugu cy’u Burundi mu gace kazwi nka ’’Kwa Bikwemu’’ umuntu umwe ukora  umwuga wo kogosha  yarashwe arapfa abandi babiri barakomera bikabije harimo n’ukomoka  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

By Ubwanditsi | Views : 16023 | Kuya 09-22-2015 10:17



Abatangabuhamya  babibonye bakaba batangarije Ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru  ko  abantu bitwaje intwaro baje mu modoka yo mu bwoko bwa Pick Up aho baje muri iyi Saloon  bakarasa uwogoshaga witwa Vianney agahita ahasiga ubuzima gusa ngo  aba  bantu nta kintu bigeze biba.

Abaturage batuye aka gace  bakaba bemeza ko  aba bantu bashakaga kugaba igitero kuri  Resitora yegereje iyi Saloon ndetse  ngo  ibi babikoze bashaka inzira yo kujya muri iyi Resitora.

Ngo iyi Resitora ikaba ikekwaho guha  ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ibanze ku bantu bakora imyigaragambyo yamagana Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ndetse ikaba ngo yarakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’imikwabu itandukanye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd