Ikinyamakuru Iwacu Burundi  gikorera mu Burundi  kiratangaza  ko umuhungu w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pierre Claver Mbonimpa yishwe n’abantu bataramenyekana.

 

By Habineza Gabby | Views : 19950 | Kuya 11-07-2015 06:50



Umurambo w’uwo musore Welly Nzitonda watoraguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku ya 6 Ugushingo i Mutakura mu mujyi wa Bujumbura.

Amakuru avuga ko yafashwe na polisi saa tanu ubwo yashakaga gufata ibikoresho by’aho yajyaga ataha muri ako gace ka Mutakura akajyanwa ahantu hatazwi.

Bivugwa ko uwo musore yari asanzwe asa nk’uba mu bwihisho, nyuma y’uko muramu we yishwe ndetse na se umubyara akaraswa akaba akiri kwivuriza mu Bubiligi.

Welly Nzitonda wishwe nyuma yo gufatwa na Polisi 

Mukuru we, umu ofisiye mu gisirikare cy’u Burundi niwe wagiye gufata umurambo we aherekejwe na bamwe mu bagize sosiyete sivile yo mu Burundi.

Indi mirambo y’abantu bane yagaragaye mu mihanda ya Bujumbura ku wa Kane, ni mu gihe iminsi itanu Perezida Nkurunziza yahaye abafite intwaro ngo bazitange cyangwa baraswe igeze ku musozo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd