Mu Burundi ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 27 Ukwakira,2015 umugabo witwa Désiré Jenje  n’umugore we  Justine Kakunze ‪ ahagana mu masaakumi n’ebyiri z’umugoroba  biciwe mu iduka ryabo riherereye ahitwa  Gare du Nord muri Komini ya  Kamenge.

 

By Habineza Gabby | Views : 27804 | Kuya 10-28-2015 20:13



Ikinyamakuru Iwacu Burundi  dukesha iyi nkuru  kivuga ko Désiré  n’umugore we bishwe ubwo bari batashye aho batuye  i Ngagara bakaba basize abana babiri harimo ufite imyka 3 y’amavuko ndetse n’undi ufite amezi 10.

Désiré Jenje  n’umugore we  Justine Kakunze

Désiré Njenje  akaba ari umuvandimwe Emmanuel Njeje wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w'agace kabereyemo aya mahano aho yemeje ko bishwe n’abajura bitawaje intwaro.

Mu ijoro  ryo ku ya 18 Kanama,2015 undi mugabo  witwa  Egide Twagirayezu  n’umugore we  Yvette Irakoze  nabo bakaba bariciwe muri iyi Komini ya Kamenge  bakaba barasize abana babiri harimo  ufite imyaka 3 y’amavuko n’undi w’umwaka umwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd