Nyuma y’uko  Gen.Adolphe Nshimiyimana arashwe  ku ya 2 Kanama,2015 ndetse abatangabuhamye batandukanye bakaba baravuze ko abamurashe bari mu modoka ya gisirikare, kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kanama,2015  Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi bwemeje ko  iyi modoka koko yari iya gisirikare.

 

By Ubwanditsi | Views : 11802 | Kuya 08-10-2015 12:58



Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha bukuru rigira  riti:“Iperereza ryahise ritangira ubu bwicanyi bukiba, icyo twabamenyesha ni uko abakoze iki cyaha bamwe bamaze kumenyekana baranafatwa abandi kimwe n’abateguye iki gikorwa bakaba bagishakishwa”.

Umushinjacyaha mukuru yakomeje avuga ko imodoka yari irimo abishe Adolphe ari iya giririkare, bakaba barayikuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cyo ku munsi bamurasiyeho.


Gen.Adolphe  Nshimiyimana 

Ku wa mber,  iyo modoka barimo ngo bayitwikiye ahitwa i Musaga, Umushinjacyaha avuga ko ahaturikirijwe iyo modoka ari naho batoraguye imyenda izo nkozi z’ibibi zari zambaye zimurasa.

Mu gihe umushinjacyaha avuga ko iperereza rigikorwa, yanatangaje ko babaye baretse gutangaza amazina y’abamaze gufatwa mu gihe hagishakishwa n ‘abandi kimwe n’abagerageje kwica Pierre Claver Mbonimpa, Imana igakinga ukuboko ntapfe nk’uko bitangazwa na BN dukesha iyi nkuru.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd