Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Nzeri,2015 Leta y’u Burundi  iyobowe na Perezida Nkurunziza  yakuriye inzira ku murima  abatavuga rumwe nayo ivuga ko nta biganiro  biteze kuzabaho  hagati yabo ahubwo ibizeza kubakurikirana ikanabafunga.

 

By Habineza Gabby | Views : 15498 | Kuya 09-24-2015 09:25



Ibi bikaba byaratangajwe  n’Umukozi ushinzwe  itumanaho muri Perezidansi y’u Burundi ,Willy Nyamitwe aho yavuze  ko nta  biganniro bizahuza Leta n’abatavuga rumwe nayo ahubwo umuti  uhari wonyine  ari ukubageza imbere y’u Butabera  ati« Leta yemera idashidikanya ibiganiro na Kiliziya ariko nta biganiro bizabaho bihuza Leta n’abatavuga rumwe na yo kuko  bashatse gushyira igihugu mu byago no mu ntambara »

Nk’uko bitangazwa na BN dukesha iyi nkuru  ngo Perezidansi y’u Burundi  ishinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Sosiyete Sivile, Ibinyamakuru ndetse n’abanyamakuru  kugira uruhare mu gutegura ndetse no kuyobora  imyigaragambyo  yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza bavuga ko ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga iki gihugu  n’amasezerano  ya Arusha  yahagaritse intambara (1993-2006).

Perezida Nkurunziza  ukomeje gusabwa kuva ku Butegetsi

Gusa Nyamitwe akaba yirinze  kugira icyo atangaza ku bijyanye n’amazina  y’abayobozi bari ku rutonde rw’abazatabwa muri yombi.

 Leta y’u Burundi  ikaba itangaje ibi nyuma y’uko Umushinjacyaha Mukuru w’iki gihugu ,Bagorikunda atangaje ko  hashyizwe hanze impapuro mpuzamahanga zita muri yombi  abantu bose barwanya manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza aha akaba yaribanze  ku batavuga rumwe n’ubutegetsi ,Sosiyete Sivile, Ibitangazamakuru ndetse n’abamwe mu banyamakuru.

Nubwo Leta ya Nkurunziza ivuze ko nta biganiro izagira n’abatavuga rulwe na yo,  bo  bakomeje kwishyira hamwe aho banasaba Perezida Nkurunziza kurekura ubutegetsi mu mahoro ndetse banemeza ko bazatuza ari  uko avuyeho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd