Abasivile 15 nibo bamaze kumenyakana ko basize ubuzima mu mirwano ikomeye  yahanganishije  abadashyigikiye manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ndetse na Polisi y’u Burundi  kuva ku wa Gatandatu  kugeza ejo ku Cyumweru taliki ya 4 Ukwakira,2015 mu majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Bujumbura.

 

By Habineza Gabby | Views : 35175 | Kuya 10-05-2015 07:14



Umuvugizi wungirije w’igipolisi cy’u Burundi akaba  yaratangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko  iyi mirwano yatangiye  ku wa Gatandatu ku mwanywa y’ihangu  ahitwa  Mutakura nyuma y’uko abapolisi bagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro nyuma y’uko ngo igipolisi cyari kimaze guta muri yombi bamwe mu rubyiruko muri aka gace gishaka kujya kubafunga.

 Polisi irashinjwa guhubuka bidasanzwe

AFP ikomeza ivuga ko abantu batandukanye yaganiye nabo bashinja igipolisi guhugbuka bidasanzwe aho banemeza ko  abenshi mu basize ubuzima  muri iyi mirwano bagiye baraswa amasasu mu mutwe sibyo gusa ngo polisi ikaba yaranasenye inzu ebyiri z’abaturage ikoresheje Roquette i Mutakura ndetse ikanata muri yombi  abantu batari bake mu gace ka Cibitoke.

Imwe mu mirambo yari imaze kuraswa na Polisi i Mutakura

Iyi mirwano ikiba yarabereye mu duce dutandukanye  harimo  Cibitoke  agace kamwe ka  Kamenge  ndetse na Ngagara.

Hashize igihe kinini mu Mujyi wa Bujumbura haboneka imirambo y’ abantu bishwe bakajugunywa mu duce dutandukanye n’ aho batuye.

Umushakashatsi muri Human Rights Watch , Carina Tersakian yavuze ko imirwano yabaye hagati ya polisi n’ urubyiruko idafitanye isano n’ ubwicanyi busanzwe bukorerwa mu Burundi bwibasira abatavuga rumwe na Leta ya Pierre Nkurunziza.

Ati:” Inzego z’ umutekano ntizigomba  kurwanya ibi bintu kuko zikomeje guhohotera abantu zitwaje ko batunze intwaro mu buryo butemewe ahubwo zubahirize inshingano ziyemeje zo kurinda abaturage n'ibyabo”.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd