Kuri uyu wa  Kabiri tariki ya 22 Ukuboza ,2015 abaturage  batuye ku  musozi wa  Nyabihere batahuye imirambo y’abantu 3 bahambiye n’imigozi muri  mu Ntara ya Cibitoke mu Manyaruguru y’u Burundi.

 

By Habineza Gabby | Views : 16191 | Kuya 12-23-2015 15:52



Nk’uko abatangabuhamya babitangarije Ikinyamakuru Iwacu Brundi dukesha iyi nkuru ngo  iyi mirambo yatoraguwe yasanzwe ahantu ku kibuga iboshye  gusa ngo kugeza n’ubu ntibaramenya  imyirondoro yabo.

Ubuyobozi bukaba bwasezeranyije abaturage  ko  hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane  imyirondoro nyayo.


Amakuru akomeza avuga ko atari ubwa mbere muri aka gace hatoragurwa imirambo  kuko hashize igihe  kitari kirekire  habonetse indi mirambo y’abantu 2 nabo batahuwe kuri aka gasozi ka Nyabihere.

Abaturage bo muri  aka gace bakaba batangaza ko batewe inkeke  n’iyi mirambo ikomeje gutahurwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd