Mu gihe  ejo ku cyumweru taliki  8 Ugushyingo,2015  mu Burundi hatangiye igikorwa cyo kwambura intwaro abantu bazitunze batabifitiye uburenganzira, abaturage bo  mu gace ka Mutakura  katangiriyemo iki gikorwa  barashinja  polisi  kubasahura ndetse no kubatera ubwoba bitwaje ko barimo gushaka intwaro.

 

By Habineza Gabby | Views : 15855 | Kuya 11-09-2015 04:55



Nk’uko  umwe mu batangabuhamya yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) ngo  ejo ku Cyumweru  abapolisi benshi bari bagose agace ka Mutakura aho bagiye basaka urugo ku rundi ibi bikaba byaraviriyemo benshi mu baturage guhunga ingo zabo  batinya ko bafite kwibasirwa n’ubwicanyi  nyuma y’ijambo ryavuzwe na Perezida Nkurunziza ndetse n'abayobozi batandukanye b'u Burundi.

Undi mutangabuhamya akaba yaratangaje ko  ubwe yiboneye  abantu bambaye imyenda y’igipolisi cy’u Burundi  barimo gutera ubwoba abaturage ndetse banasahura amazu yabo ,gusa Umujyanama muri Perezidansi y’u Burundi ,Willy Nyamitwe  yanze kugira icyo abivugaho ahubwo ahamya ko  imyenda y’igipolisi iri henshi mu mujyi  ndetse ko byoroshye kuba umuntu wese yayibona ndetse anasaba abaturage ba Mutakura gusubira mu  ngo zabo.

Umwe mu bapolisi b'u Burundi

Minisitiri w’Umutekano  mu Burundi  nawe akaba yaratangaje ko iki gikorwa cyo kwambura intwaro abazitunze mu buryo butemewe kizaba  mu buryo bwa kinyamwuga hubahirizwa uburenganzira bwa muntu  ndetse  ko kizakomeza  kugeza igihe gishoboka cyose.

Taliki ya 2 Ugushyingo  ,2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ahaye iminsi itanu(5) gusa abantu batunze intwaro  ndetse n’abamurwanya kuba bazishyize hasi aho yemeje ko ibi nibitubahirizwa hazakoreshwa uburyo bushoboka bwose nubwo  bwaba buhenze.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd