Kuri uyu wa Mbere  taliki ya 31 Kanama 2015 ,Umuvugizi w’Igipolisi cy’ u Burundi, Pierre Nkurikiye yatangaje ko  ku cyumweru  ku ya 30 Kanama umugabo yafatanywe intwaro  n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu gace  ka  Jabe ya 3 bivugwa zari zigiye koherezwa mu gihugu cy’igituranyi bikazifashihwa n’abanzi b’igihugu kugirango  batere u Burundi.

 

By Ubwanditsi | Views : 16989 | Kuya 09-01-2015 09:15



Gusa Nkurikiye  akaba yirinze kugira byinshi avuga kuri iki gihugu cy’igituranyi izi ntwaro zari zigiye koherezwamo ati’’ «Nta  burenganzira  mfite  ndetse amategeko ntabwo anyemerera gutangaza  ibyavuye mu ibazwa(Iperereza), uyu muntu wafahswe yemeje ko yari ategereje  impapuro z’inzira(Passport ) kugira ngo izi ntwaro azijyane mu gihugu cy’igituranyi’’

Mu mukwabu  wabaye mu gace ka Jabe hakaba harafashwe  imbunda  3 zo mu bwoko bwa kalachnikov,Sharijeri 3 ,amasasu 1175 ya kalachnikov, Gerenade imwe ndetse  n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare harimo  imyenda 3 ya gisirikare, umwenda umwe wa Polisi,Imiti ndetse n’ifirimbi nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru.

Ibikoresho bya gisirikare  byafaswhe

Umuvugizi wa Polisi akaba yongeraho ko  kuba hafashwe imbunda 3 gusa ataribyo umuntu yashingiraho avuga ko hari gutegurwa umutwe w’inyeshyamba ushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi ngo hubwo hari ibimenyetso simusiga.

Naho mu gace ka Musaga, igipolisi cyemeza ko cyahafatiye imyambaro ya gisirikare 5 iyo bakorana imyitozo 5, amakoto y’imvura ya gisirikare 2, amasasu 6 ya pistol, igikapu cya gisirikare, ingofero ya beret, inkoni ya gipolisi bita matraque, imikandara 2 ya gisirikare, ndetse abantu 2 batabwa muri yombi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd