Kuri uyu wa Kabiri tariki  ya 1 Werurwe,2016  nibwo mu gihugu cyu Burundi  hatangijwe igikorwa cyo  kubarura abanyamahanga bose babariwza ku butaka bw’iki gihugu gusa  ntibivugwaho rumwe aho  imwe mu miryango  iharanira uburenganzira bwa muntu yatangiye  kuvuga ko  biri mu rwego  rwo  kwibasira abanyarwanda bitewe n’ibibazo bya politiki  bikomeje kuvugwa hagati y’ibi bihugu byombi.

 

By Habineza Gabriel | Views : 13608 | Kuya 03-01-2016 09:11



Umwe mu miryango  iharanira uburenganzira bwa muntu  witwa  Florent Geel de la Fédération internationale des Ligues des droits de l'homme wagize uti  « Ntabwo  twatekereza ko ari igikorwa kigamije kumenya abanyamahanga.Abantu runaka  bafite kwibasirwa n’imyanzuro y’iri barura.Iki ni igikorwa cyo kwamaganwa.Uku gushaka imyirondoro y’abanyamahanga  bikorwa n’ubuyobozi bw’u Burundi biteye inkeke»

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Burundi , Pierre Nkurikiyé yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) ko  iri barura rireba abanyamahanga bose bari mu Burundi  bityo ko nta muntu wari ukwiye kugira impungenge agendeye  ku bwenegihugu runaka afite.

Ati« Iri barura rirareba abanyamahanga bose .Ku banyarwanda bari mu Burundi  turatekereza ko  iri tegeko ribareba niyo mpavu nabo bagoba kuryubahiriza.Ntabwo  tugamije kumenya abanyarwanda gusa ahubwo ni abanyamahanga muri rusange»

Leta yu Burundi ikaba itangaza ko  iri barura riri mu nyangu z’abanyamahanga baba muri iki gihugu kuko ari mu rwego rwo kugirango bahabwe  amakarita  y’abanyamahanga.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd