Umuryango wa Colonel Léonidas Hatungimana alias Muporo  watangaje ko kuva ku wa Gatanu taliki ya 25 Nzeri ,2015 utarongera  kumubona nyuma y’uko  ababwiye ko agiye muri Etat Major y’igisirikare cy’u Burundi .

 

By Habineza Gabby | Views : 38577 | Kuya 09-29-2015 12:43



Abavandimwe ba Colonel  Léonidas Hatungimana alias Muporo bemeza ko yatawe muri yombi aho afungiwe kuri Etat Major   nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Iwacu Burundi  agira  ati  «Yajyanywe mu Biro by’Urwego  rushinzwe iperereza  mu Burundi  i Ngagara ndetse n’ahitwa  Rohero  hamwe na Katederali ya  Regina Mundi »  

Yongeraho ko  uyu Colonel Léonidas wahoze ari umurwanyi wa CNDD-FDD  aho ari  hose yakorewe   iyica rubozo ati«Nagiye ku Biro by’Urwego  rushinzwe iperereza(SNR)  ku wa mbere  gusa umupolisi nahasanze  ntabwo yatumye mubona ».

Undi muvandimwe wa Léonidas avuga ko  umuryango utitaye aho yajyanywe n’ubwo utewe inkekke n’itabwa muri yombi rye  ati’’Twizeye ko tuzamubona akiri muzima kuko tuzi neza ko afungiye mu Biro by’Urwego  rushinzwe iperereza(SNR)’’

Colonel Léonidas Hatungimana alias Muporo

Bakaba basaba  inzego za gisirikare gukurikiranira iki kibazo hafi.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi,Colonel Gaspard Baratuza yemeje ko  Colonel Léonidas  akorera  Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi  gusa yirinze kugira icyo atangaza  ku bijyanye n’itabwa muri yombi rye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd