Nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi  utangaje ko urimo gutegurira  ibihano abantu bane bakorana bya hafi na Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, nyuma y’uko atsinze amatora taravuzweho rumwe agatangira kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatatu.Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi  rirashinja uyu muryango  ubwicanyi  , kutera inkunga imitwe irwanya  iki gihugu  ndetse  no  kugira uruhare muri Coup d’Etat yapfubye taliki ya 13 Gicurasi,2015.

 

By Habineza Gabby | Views : 20517 | Kuya 10-07-2015 07:47



Cndd-Fdd ikaba ivuga ko yababajwe cyane  n’ibi bihano bigiye gushyirirwaho  abayobozi bakuru bayo kuko ngo  ari  ukwibasira ubwoko bw’Abahutu ndetse    n'uburyo  byafashwemo bukaba  butubahirije amategeko kuko ngo uyu Muryango  w’Ubumwe bw’u Burayi wakoreshejwe n’abarwanya Leta ya Nkurunziza.

Sibyo gusa  Cndd ivuga ko kuba uyu muryango ushaka ko habaho ibiganiro ku mpande zihanganye mu Burundi  byose  bigamije  gukuraho inzego z’igihugu zashyizweho  detse zigatorwa n’abaturage ahubwo hakimakazwa ishyirwaho rya Leta y’inzibacyuho ibi ngo akaba ari bumwe mu buryo bwakoreshwa n’ibihugu by’u Burayi  kugirango bigire  uburenganzira busesuye  ku bukungu  bw’u Burundi.

Ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko  Cndd-Fdd  ishinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi  kugira  uruhare mu rupfu rwa  Prince Louis Rwagasore,  Pierre Ngendandumwe na  Melchior Ndadaye ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bagiye bicwa.

Mu bihano bizafatirwa abambari ba Perezida Nkurunziza harimo  kutemererwa  kugirira ingendo  mu bihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse no gufatirirwa imitungo gusa Perezida Nkurunziza akaba  nta bihano yafatiwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd