Agathon Rwasa  umuyobozi w’ishyaka FNL  ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Nkurunziza ndetse wanakunze  kugaragaza ko adashyigikiye na gato manda ya  3 ya Perezida Nkurunziza  aho yagiye anamwihanangiriza  mu mbwirwa ruhame zitandukanye ndetse akaba yarigeze kubwira Perezida Nkurunziza  ko ibyo Abarundi bakomeje gucamo azabibizwa , byarangiye bakoranye ndetse anagirwa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

 

By Ubwanditsi | Views : 25746 | Kuya 08-25-2015 11:29



Umuvugizi wa Agathon Rwasa ,Aimé Magera  ku ya 26 Gicurasi,2015 akaba yaravuze ko FNL izatuza ari uko Perezida Nkurunziza yemeje kuva k’ubutegetsi  aho yagize ati’’Turasaba Abarundi bose kujya mu mihanda bakarwanira uburenganziza bwabo kuko iyi myigaragambyo igamije kurengera uburenganzira bw’umuturage’’

Yongeraho ati’’Tugiye gufata igihe gishoboka cyose ariko tuzatuza ari uko duhambriije Perezida Nkurunziza imizigo’’

Aimé Magera yakomeje  avuga ko Perezida Nkurunziza ariwe nkomoko y’ibihe bikomeye Abarundi barimo bityo ko buva ko habaho leta y’inzibacyuho itarimo Nkurunziza kugirango bahoneke igihe cyo kwambura intwaro Imbonerakure ndetse no gushyiraho Komisiyo y’amatora igizwe n’abakozi bashya bafitiwe icyizere badakorera mu kwaha kwa Nkurunziza.

Ati’’Twe ntabwo twemeranya n’inzibacyuho idafite igihe izarangirira , amezi atandatu arahagije kugirango hategurwe amatora meza ndetse ari mu muco’’

M. Magera mu izina rya Agathon Rwasa akaba yihanangirije Perezida Nkurunziza agira ati’’Ni wowe ubazwa abantu bose bishwe na Polisi ndetse n’Imbonerakure mu myigaragambyo’’

Gusa nyuma y’aya magambo  ya Magera ndetse na Rwasa ubwe  bihanangiriza Perezida Nkurunziza  bikaba byaratunguye abantu aho Agathon Rwasa yagaragaye mu nama ya mbere  y’Inteko  rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi nyuma yo kwamagana amatora ndetse  akanakangurira abayoboke be  kutitabira amatora y’Abadepite yabaye  ku ya 29 Kamena,2015.


Agathon Rwasa ubu usigaye akorana na Nkurunziza wahoze ari umwanzi we wa mbere

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika yasobanuye impavu yabimuteye dore ko mugenzi we wa Uprona Charles Nditije  bari mu ihuriro (Amizero y’Abarundi ) yaguye mu kantu.

 Agathon Rwasa  akaba yaravuze  ko impamvu yatumye yemera kujya mu nama Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ngo yanze ko abo yita Banyakuri bafata iyi myanya Amizero y’Abarundi yahawe ati’’Si ukwisubiraho, mwifata uruhande rumwe ngo mureke urundi , none iyo CENI tumaze kuyandikira ko tuvuye mu matora nayo ikavuga ko uza duha ijwi rizaba imfabusa yabihinduye gute ?’’

Agathon Rwasa akomeza agira ati’’Ese abo bantu baduhaye amajwi tubareke birangire gutya, ntimwibagirwe ko hari abahita bazamukira muri iyi myanya nka za Nyakuri’’

‘’Amatora yarabaye , uyu munsi rero dufite kugira icyo dukora kijyanye n’ibihe tugezemo ibyo ari byo, amahanga yakomeje gusaba ko habaho ubwumvikane induru muri politiki zikarangira.Mu gihe dutegereje rero ko izo nduru zirangira ntibyabuza y’uko dukora ibyo tubashije gukora’’

Agathon abajijwe n’umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Amerika dukeshya iyi nkuru niba yaremeye ibyavuye mu matora yagize ati’’ Amatora yarabaye yamaganwa n’abantu benshi ndetse n’amahanga avuga ko ayo matora yabaye atariyo,muri ibyo bitaribyo abanyagihugu hari ibyo basabye hari ibyo batumye birasaba ko bahagararirwa ese twanze gukora icyo badusabye twaba tubatengushye’’

Agathon Rwasa, usanzwe ari Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ’RANAC’, yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga, nyuma y’inama y’inteko rusange y’abadepite kuwa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ari nayo yatangije imirimo y’Abadepite.

Gusa   ku wa Gatandatu taliki  22 Kanama,2015 umwe rukumbi mu bari bahagarariye ishyaka rya FNL  akaba yari ayoboye Komini ya Isale,Bwana Pontien Barutwanayo  yarashwe n’abantu  batazwi ubwo yari mu kabari asangira n’inshuti ze ahotz yitaba Imana.

Mu ba Minisitiri 20  bashya bagize Guverinoma   harimo 5 bafatwa nk’inshuti magara za Agathon Rwasa muri FNL , muri bo harimo

Jean Bosco Hitimana wagizwe Minisitiri w’urubyiruko ,Umuco na Siporo.

Jean Bosco Ntunzwenimana, wagizwe Minisitiri wo  gutwara abantu n’imirimo ya Leta .

Serges Ndayiragije wagizwe Minisitiri  muri Perezdansi  ushinzwe imiyoborere myiza n’igena migambi.

Félix Mporerimana  wagizwe Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta.

Jeanne d’Arc Kagayo, wagizwe Minisitiri  ushinzwe amajyambere y’Uturere.

Kuva  Agathon Rwasa  yakwitabira inama rusange ya Mbere  ndetse akaza no kugirwa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  shya y’u Burundi ntarongera kugira icyo avuga cyangwa kugaragara mu bikorwa birwanya cyangwa se byamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza yarangije no kurahirira kuyobora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd