Perezida  w’u Burundi ,Pierre Nkurunziza yatangaje ko nta mugambi afite wo gusebya no gutuka mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Sibyo  gusa yamaganye abamaze iminsi bakora imyigaragambyo bagatuka u Rwanda n’abayobozi barwo, akavuga ko bagiye gushakishwa bagahanwa kuko ngo barimo bateranya ibihugu byombi.


 

By Ubwanditsi | Views : 32781 | Kuya 02-23-2016 07:34



Pierre  Nkurunziza yavuze ibi mu gihe imyigaragambyo nk’iyo yanabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, mu ntara ya Kirundo. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko ubwo bushotoranyi butazatuma u Rwanda rubyijandikamo.

Imbere yimbaga y’abantu mu Ntara ya Cibitoke mu mpera z’icyumweru gishize, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza yavuze ijambo yamagana abatuka u Rwanda n’abayobozi barwo, barimo na Perezida Kagame. Nkurunziza avuga ko imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa mu bice byose by’igihugu atari uburyo bwo gucana umubano n’ibindi bihugu, ahubwo ngo hari ababyihisha inyuma bagatangaza cyangwa bakandika inzandiko zituka u Rwanda, Leta y’u Burundi itabizi bityo ngo bakwiye guhanwa.

Perezida Nkurunziza yavuze ati “Muri iyi myigaragambyo mumazemo iminsi mwerekana akababaro mufite cyane cyane biturutse ku gihugu gituranyi cy’u Rwanda ; hari abandi tutazi babyihishemo bandika amagambo atuka Abanyarwanda...” Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi ni imyigaragambyo yahamagariwe kwamagana amabi arimo gukorerwa igihugu cyacu cy’u Burundi, nta na hamwe handitse gutuka umukuru w’ikindi gihugu. Ababikoze Imana ibababarire kandi abashinzwe umutekano n’iperereza babashake bashyikirizwe ubutabera.”

Nubwo bimeze bityo ariko imyigaragambyo yateguwe ku wa 20 Gashyantare, yabereye mu Kirundo ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda ; hagaragaye abapolisi bafite bakanatunga intwaro zabo ku Rwanda banatera indirimbo zishotora ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagize icyo avuga kuri ubu bushotoranyi ati “ntabwo umubare w’ibitutsi n’ubushotoranyi bagirira u Rwanda bizatuma tubyijandikamo kandi nta n’igisubizo kizabivamo.” Perezida Kagame yongeraho ati “uwo ari we wese wagiriye inama akanafasha abayobozi b’u Burundi muri ibi ; kabone n’aho yaba yaraturutse kure : icyo yakoze gusa ni ukongera imibabaro mu kaga. Gusa wakwibaza ngo ni iyihe mpamvu ?”

Ku ya 13 Gashyantare,2016 Abarundi babyukiye mu myigaragambyo yamagana u Rwanda

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi kuva hakwaduka imvururu mu Burundi mu kwezi kwa kane 2015, zavutse nyuma y’uko Nkurunziza atangarije ko azongera kwiyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe.

Leta y’u Burundi yavuze ku mugaragaro ko u Rwanda rutari rukwiye kwakira impunzi z’Abarundi zahungiraga ku bwinshi mu Rwanda.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda babaga i Burundi, biganjemo abanyeshuri batangiye guhunga, hari n’abahasize ubuzima abandi na bo bafungwa bazira kuba ari Abanyarwanda.

Hari n’abandi bashinjwe ibikorwa by’ubutasi cyangwa abateza akaduruvayo ku nyungu z’u Rwanda nk’uko Leta ya Bujumbura ibivuga.

Ntibyagarukiye aha gusa kuko n’umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, Désiré Nyaruhirira yahise yirukanwa.

Icyo gihe Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rutaterana amagambo cyangwa ngo rusubirikanye n’igihugu kigihuzagurika kuko ngo kigifite ibibazo byacyo kigomba kubanza gukemura.

Minisitiri Mushikiwabo ati ‘’ari ugufatwa no kugirirwa nabi kw’Abanyarwanda, “ari no kwirukanwa k’umukozi muri ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, twabigenje buhoro.” yongeraho ati “twahisemo kureka inzira yo gukemura ibibazo by’u Burundi ikaboneka ; igihugu kigasubira ku murongo, noneho ibibazo twaba dufite byose tukabona kubiganira ubuyobozi buri ku murongo, bwamaze gushira impumu, ari igihugu mwaganira koko mukarangiza ibibazo.”

Ubwo yaherukaga i Bujumbura, Intumwa ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Thomas Perrielo yagiriye inama abategetsi b’u Burundi ko bareka kwikoma ibindi bihugu babishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byabo kuko ngo ari bo ubwabo bireba. Yavuze kandi ko mu bibazo u Burundi bugomba gukemura harimo icyo kuvugurura umubano n’ibindi bihugu cyane cyane ibihana imbibi na bwo.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd