Umushinjacyaha Mukuru w’igihugu cy’u Burundi,Valentin Bagorikunda yatangaje ko hari impapuro mpuzamahanga zashyizwe hanze zita muri yombi  abantu bose barwanya Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

 

By Habineza Gabby | Views : 11844 | Kuya 09-18-2015 13:13



Ibi Bwana Valentin Bagorikunda  akaba yarabitangaje ku wa kane taliki ya  17 Nzeri ,2015 mu kiganiro n’abanyamakuru  aho yemeje ko Sosiyete Sivile  ari kimwe mu bintu byakanguriye abaturage kurwanya  Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza  yongeraho ko n’Amashyaka  atavuga rumwe n’ubutegetsi yagize uruhare mu gutegura ndetse no kuyobora imyigaragambyo mu Burundi  ndetse  na Coup d’Etat ku ya 13 Gicurasi,2013.

Bagorikunda   akaba yaravuze ko  yemeranya n’imyanzuro ya Komisiyo y’ubutabera ishinzwe  iperereza yashyizweho muri Gicurasi  ati’’Mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Sosiyete Sivile  yagize imikoranire ya hafi n’abafashatse guhirika ubutegetsi , igisirikare na  Polisi ‘’

 Muri gahunda bari bafite  bashakaga gukuraho inzego za Leta bakoresheje Coup d’Etat  aho  babikoreye rimwe n’imyigaragambyo’’

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko Bagorikunda yavuze ko uretse  Sosiyete Sivile n’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru bakoranye n’abakoze Coup d’Etat  ndetse bagafashwa n’abakoze imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi akaba atangaje ibi mu gihe ubwicanyi mu Burundi  bukomeje guhitana abantu  batandukanye  higanjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd