Nyuma y’uko bitangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Burundi byemeza ko abarwanyi b’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uranya Leta y’u Rwanda  baje mu Burundi  gufasha Perezida Nkurunziza kurwanira manda ya 3, ubu abapolisi  n’abasirikare b’iki gihugu barashinja uyu mutwe kububikira imbehe  nyuma y’uko ushyizwe mu nzego zitandukanye z’umutekano ahi bamwe bisanga ntacyo bagikora.

 

By Ubwanditsi | Views : 59997 | Kuya 11-11-2015 07:03



Nk’uko bamwe mu  bapolisi n’abasirikare  babitangarije  Ikinyamakuru BN gikorera mu Burundi  ngo abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu nzego zitandukanye z’umutekano haba mu gisirikare ndetse no mu gipolisi aho bahawe n’imyenda y’akazi sibyo gusa go usanga mu mujyi wa Bujumbura  ari  bo biganje mu bikorwa by’ubucuruzi butandukanye.

Amakuru akomeza avuga ko  abarwanyi ba FDLR bambwitswe imyenda y’akazi  ubu aribo  biganje mu bari gukora igikorwa cyo gushakisha  intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko nabyo bimaze guhitana abantu 10.

Sibyo gusa ngo FDLR yifashihwa mu kwibasira abaturage batuye mu duce twagiye turangwamo imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza  akazi kagombye gukorwa n’inze z’umutekano z’u Burundi ubwazo.

Umwe mu barwanyi ba FDLR yambaye imyenda y'igisirikare  cy'u Burundi

Aba bapolisi bakaba bashinja FDLR guhohotera urubyiruko  rutuye mu  duce twakunze kurangwa n’imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Akaba atari ubwambere  bivuzwe ko abarwanyi ba FDLR bari mu Burundi aho bakoreshwa na Leta  ya Perezida Nkurunziza mu bikorwa bitandukanye  gusa  Abayobozi bakuru b’iki gihugu banze kugira icyo batangaza kuri iki kibazo cyakunze kugarukwaho n’abaturage ndetse bamwe bikabaviramo guhunga  ubwwicanyi bukorwa n'abarwanyi b'uyu mutwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd