Ubwoba ni bwose mu baturage batuye mu makaritsiye Leta y’U Burundi yita ko akorana n’umwanzi.  Ubu bwoba buraterwa  n’itotezwa ndetse n’ubwicanyi bukorwa n’igisirikare n’igipolisi cy’u Burundi muri aya makaritsiye yitwa ko akorana n’umwanzi. Ni nyuma y’aho abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bagabye ibitero ku bigo 3 bya gisirikare kuwa gatanu no mu gitondo cyo kuwa gatandatu.

 

By Habineza Gabby | Views : 28581 | Kuya 12-14-2015 11:51



Nyuma y’ibi bitero byagabwe mu mpera z’iki cyumweru, abasore barenga 100 barishwe abandi bataramenyekana umubare batabwa muri yombi babohewe amaboko inyuma abandi bakorerwa iyicarubozo. Ibyo bikorwa byose bikaba bikorerwa abaturage batuye mu makaritsiye avugwaho kuba akorana n’umwanzi.

Ku manywa na nijoro abapolisi n’abashinzwe iperereza mu Burundi hamwe n’abasirikare barinjira mu makaritsiye abasore basanze ku muhanda bagahita babajyana nabi kubafunga.

Abari hafi y’imiryango ituye ku mihanda bajyanwa gufungwa badahawe n’akanya ko gufunga inzugi z’imiryango batuyemo cyangwa kugira icyo bajya gukura mu nzu cyo kubafasha mu ibohero bajyanywemo.

Abo bose bashinjwa kuba aribo barasa ku nzego zishinzwe umutekano nk’uko bivugwa na Radio Mpuzamahanga y’abafaransa RFI.

Abantu basaga 100 nabo batawe  muri yombi ubwo bazaga kubaza mu nzego z’umutekano abantu babo bafunzwe n’icyo bazize.

Abo bose batawe muri yombi bakorerwa ibikorwa bihabanye n’amategeko, bagaterwa ubwoba, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa bihabanye n’amategeko.

Bimwe mu bikorwa bikorerwa abatawe muri yombi

Amakuru RFI ikesha inzego za polisi n’ inzego z’iperereza avuga ko ejo ku cyumweru urubyiruko rugera ku 150 bari bafungiwe muri Brigade Speciale ya polisi ishinzwe ubushakashatsi, abandi barenga 100 bari bafungiwe mu nzego z’iperereza ziherereye mu  mujyi rwagati wa Bujumbura.Aba bose bafungiwe ahantu habi cyane hatagira urumuri.

Aba bafungwa ntibahabwa ibyo kurya, ibyo kunywa, bakurwamo inkweto. Muri aba bafungwa harimo abana batarageza ku myaka y’ubukure. Abenshi barakorerwa iyicarubozo muri aya mabohero naho abakomeye barimo bakubitwa buri munsi kandi cyane bigatuma buri wese mu bafungwa amenya abaribo.

Kugeza abaturage batuye Bujumbura bavuga ko bafite ubwoba ko bashobora kwicwa umunota ku munota kandi abandi ngo gusohoka muri Bujumbura nacyo n’ikindi kibazo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd