Mu gihugu cy’u Burundi abakoze Coup d’Etat igapfuba ku ya 13 Gicurasi,2015 bafite guhanishwa  igihano cy’urupfu nk’uko bikubiye mu  byavuzwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi ,Emmanuel Ntahomvukiye akaba yavuze  ko uburundi burimo kwiga uburyo bwagarura igihano cy’urupfu nubwo cyakuwe mu mategeko y’u Burundi cyasubizwamo, kuri abo bantu bakirota guhirika ubutegetsi.

 

By Habineza Gabby | Views : 21588 | Kuya 02-19-2016 09:39



Ibi Minisitiri  Emmanuel Ntahomvukiye akaba yabitangaje  mu kiganiro yagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi  asubiza  ikibazo yari abajijwe cy’ukuntu mu Burundi hatazongera kuba abagerageza guhirika ubutegetsi nku’uko byabaye mu mwaka ushize.


Yagize ati ”Ni uguhana abarenze ku amategeko ya gisirikare n’ay’ igihugu. Hari n’itsinda riri kwiga neza uburyo igihano cy’urupfu nubwo cyakuwe mu mategeko y’uburundi cyasubizwamo, kuri abo bantu bakirota guhirika ubutegetsi.”

Igihano cy’urupfu cyakuweho mu mategeko y’uBurundi mu mwaka wa 2009. Ubu igisigaye gisumba ibihano byose ni ugufungwa burundu.

Minisitiri Emmanuel Ntahomvukiye

Undi washubije ibibazo by’abadepite niminisitiri w’umutekanoAlain Guillaume Bunyoni.

ku kibazo cyo kumenya aho igikorwa cyo kwambura  abaturage intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko  kigeze, yavuze  ko mu mwaka wa 2015 hafashwe imbunda nini 22, imbunda zisanzwe 643, pistolet 22, grenade 851 , amasasu arenga ibihumbi 30 hamwe n’amabombe 14. Ibi byose ngo byafashwe mu gihe cy’amezi atatu.

Nubwo  Min.Ntahomvukiye atangaje ibi Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, ru ya 19 Gicurasi,2015 ryemezaga  ko abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bikanga bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera bukaba aribwo bwikorera akazi kabwo. Iri tangazo ryavugaga ko abakekaga ko hazabaho kwihorera bibeshya, ahubwo ngo hazabaho guhana bishingiye ku butabera. Gusa hari amakuru anyuranye n’iri tangazo yemeza ko hari ubugizi bwa nabi bukorerwa bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi. Gen. Cyrille Ndayirukiye ni umwe mu baba barakorewe ihohoterwa.

Abari bayoboye Coup d'Etat yapfubye ku ya 13 Gicurasi,2015



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd