Abashatse  gukora Coup d’Etat igapfuba my gihugu cy’u Burundi ku ya 13 Gicurasi,2015  barashinjwa gushaka kwivugana Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo  Imana igakinga ukuboko kuwa gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015, mu masaha y’igitondo.

 

By Ubwanditsi | Views : 32634 | Kuya 09-20-2015 09:42



Ibi bikaba byaratangajwe n’ Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi Valentin Bagorikunda  aho yemeje ko abashatse kwica Gen. Prime Niyongabo  ari abasikari babarizwa mu ngabo z’igihugu bagera ku icumi kandi ko bafite aho bahuriye n’abari bateguye guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo   wagabweho igiteroImana igakinga ukuboko 

Bagorikunda kandi yemeza ko inzego  z’ubutabera zifite  ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ubwicanyi  bukomeje guhitana abatu mu Burundi  , iterwa ry’amagerenade  muri iki gihugu  ndetse n’ibindi  bikorwa by’iterabwoba  birigukorwa n’abakoze Coup d’Etat igapfuba.

A ti “Inzego z’ubutabera zifite ibyemeza ko ubwicanyi buhitana abantu: umwe umwe, iterwa ry’amagerenade n’ibindi bikorwa by’iterabwoba biriho biraba ari ibintu byateguwe n’abo bari bateguye imyigaragamyo bafatanie na bamwe bari bagerageje gusenyura ubutegetsi."

Umushinjacyaha kandi yemeza ko bamwe muri abo basirikare bafashwe  gusa ngo  ntabwo amazina yabo yatangazwa  ndetse ngo abatarafatwa bahungiye mu bihugu by’ibituranyi  n’u Burundi.

Ikinyamakuru Burundi  24 dukesha iyi nkuru  kivuga ko ku bijyanye n’ibihugu  aba basirikare bahungiyemo Bagorikunda   yirinze  kugira amazina yabyo atangaza gusa ngo  ibyo bihugu  byinangiye  gutanga amakuru ngo hakwitabazwa Igipolisi Mpuzamahanga(Interpol) akaba aricyo gikemura icyo kibazo.

Iri fatwa  ry’aba basirikare  rikaba rije nyuma y’uko Umukuru w’igihugu cy’u Burundi; Petero Nkurunziza yari yatanze icyumweru kimwe gusa ngo abashatse kwica Gen. Prime Niyongabo babe batawe muri yombi.

Inzego z’umutekano zo zari zihaye ibyumweru bitatu byo kugarura umutekano mu mujyi wa Bujumbura, ariko kugeza ubu ntibirakunda. Izi nzego zivuga ko igikorwa cyo kwambura intwaro abasivile kigeze kure.

Kuwa 13 Gicurasi 2015 ni bwo akanama kiyise “Comite de restauration de la concorde nationale”, katanze itangazo mu gitondo, kavuga ko kakuyeho umukuru w’u Burundi Pierre Nkurunziza wari wagiye muri Tanzania mu nama yari yateguwe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yigaga ku kibazo cy’u Burundi.

Mu ijambo ryavuzwe na General Major Godefroid Niyombare, ako kanama ngo kafashe icyo cyemezo kuko Perezida Nkurunziza yanyuranyije n’Itegeko Nshinga agashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku nshuro ya gatatu.

Aka kanama kagizwe na General Major Godefroid Niyombare, General Major Cyrille Ndayirukiye, General Sylvere Habarugira, Colonel Leonard Ngendakumana, CP (Commissaire de Police) Zenon Ndabaneze na CP Nimenya.

General Major Godefroid Niyombare, General Major Cyrille Ndayirukiye bayoboye Coup d'Etat igapfuba  ku ya  13 Gicurasi

Gen.Maj. Cyrille Ndayirukiye  nyuma yo gutabwa muri yombi imbere y’Ubushinjacyaha, yemeje ko abateguye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza harimo uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Gen. Potien Gaciyubwenge n’umugaba mukuru w’igabo Gén. Major Prime Niyingabo hamwe n’abandi bagaba b’ingabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd