Abagize  Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imitwe yombi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza ,2015 mu nama y’abahuje yamaganiye kure  iyoherezwa ry’ingabo  5000  z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe(AU) guhosha ubwicanyi  muri iki gihugu ndetse basaba Leta  kutemerera amahanga kuvogera ubusugire bw’u Burundi.

 

By Habineza Gabby | Views : 24171 | Kuya 12-22-2015 05:55



Mu myanzuro y’iyi nama  Abadepite bakaba basabye  Leta  kutagerageza kureka igihugu icyo aricyo cyose ngo cyivange  mu miyoborere y’u Burundi kuko ngo nta gihugu cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe gifite kwivanga mu miyoborere y’ikingi.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muyi iyi nama y’ikitaragnya , Abadepite  bemeje ko nta Jenoside  ishobora kuba  muri iki gihugu nk’uko byari byatangajwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) ahubwo ko ibikomeje kuba mu Burundi  aria bantu runaka babyihishe inyuma  bagamije guhisihira ibyaha bakoze kera ndetse no mu rwego rwo gucamo Abarundi ibice.

Iyi nama ikaba ibaye nyuma y’aho Afurika Yunze Ubumwe itangarije ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo mpuzamahanga nyafurika zizaba zishinzwe gukumira no kurinda abaturage uzaba witwa MAPROBU (Mission africaine de prévention et de protection au Burundi), uzaba ugizwe n’ingabo 5,000 ugahabwa igihe cy’amezi 6 ashobora kongerwa, guverinoma y’u Burundi ikomeje guhatwa igitutu ngo yakire izi ngabo.

Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka A.U. kari kahaye u Burundi iminsi 4 ngo bube bwemeye ko izi ngabo zihoherezwa, bitaba ibyo hagakoreshwa izindi nzira izi ngabo zikajya mu Burundi, ariko abategetsi b’u Burundi bakaba barahise bamagana iki cyemezo, bavuga ko izi ngabo ziramutse zinjiye mu Burundi leta itazihaye uburenganzira zaba zizanywe no gutera u Burundi no kubwigarurira, icyo gihe nabwo ngo bukaba bwakwitaba nk’uko bubifitiye uburenganzira nk’uko byemejwe n’umuvugizi wungirije wa perezida Nkurunziza, Jean-Claude Karerwa kuri iki Cyumweru.

Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga ko gutumiza kongere y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi yiganjemo abayoboke b’ishyaka riri ku butegtsi, CNDD-FDD, ari ibintu bitari bisanzwe kuko ari nayo ya mbere iteranye kuva ibibazo by’u Burundi byatangira muri Mata. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko ibintu bishobora kuba bitoroheye ubutegetsi bw’u Burundi muri iki gihe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd