Uwahoze ayobora igihugu cy'u Burundi Jean-Baptiste Bagaza ubu akaba yari umusenateri uhoraho yitabye Imana mu gihugu cy'ububiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 gicurasi 2016.

 

By Umutoni Solange | Views : 19824 | Kuya 05-04-2016 17:22



Amakuru y'urupfu rwa Col Jean Baptiste Bagaza yemejwe n'umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe abinyijije ku rubuga rwa twitter.

Col Jean Baptiste Bagaza yavutse tariki ya 26 kanama 1946.

Mbere y'uko afata ubutegetsi,Col Jean Baptiste Bagaza yagiye kwiga amashuri ya kaminuza na ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare ryo mu gihugu cy'Ububiligi (École royale militaire de Bruxelles ,Belgique).

Bagaza yayoboye u Burundi kuva tariki ya 01 ugushyingo 1976 nyuma yo guhirika ku butegetsi (coup d’État) Michel Micombero wari warakuyeho ubutegetsi bwa cyami mu Burundi mu mwaka w'i 1966,ageza(Bagaza) mu 1987.

Mbere yo kuba Perezida,Bagaza yabanje kuba umusirikare mukuru muri état-major y'i Bujumbura.

Bimwe mu byo igihugu n'abarundi bazahora bamwibukiraho,yazamuye ubukungu bw'igihugu,yubaka ibikorwaremezo ndetse ateza imbere uburezi,byatumye umubare w'abajya mu mashuri abanza uzamuka cyane ukava kuri 19 ukagera kuri 85 % hagati y'i 1976 n'i 1986,igice kinini cy'ibikorwaremezo mu Burundi ubungubu byubatswe ku gihe cye,nk'imihanda,inzira z'amashanyarazi,inzira z'amazi,ibitaro,amavuriro,amashuri,ahatunganyirizwa ikawa,ibikorwa by'itumanaho n'ibindi.

Ku gihe cy'ubuyobozi bwa Bagaza,impunzi nyinshi z'abahutu zari zarahunze igihugu mu bwicanyi bw'amoko mu 1972 zarahungutse ariko atari zose.

Mu rwego rwa dipolomasi,Bagaza yagerageje kubana n'ibihugu by'abaturanyi nka Congo Kinshasa, u Rwanda n'ubugande.

Mu 1987, Bagaza yahiritswe ku butegetsi na major Pierre Buyoya.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd