Umuco wo gukura ikiriyo mu gihugu cy’i Burundi umaze gucika biturutse kuba hadasiba gupfa abantu buri munsi bityo ugasanga batahora bari muri gahunda zo gukura ikiriyo,birinda kandi  ko guhura ari na benshi bishobora kubakururira abaza kubica.

 

By Umutoni Solange | Views : 17682 | Kuya 02-28-2016 22:12



Hashize amezi agera ku 10 mu gihugu cy’u Burundi havutse imvururu zaje guterwa no kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaratangaje ko aziyamamariza manda ya 3,kuva icyo gihe muri iki gihugu hakomeje kugenda hapfa abantu buri uko bwije n’uko bucyeye,biza no gutuma benshi mu Barundi bahunga igihugu.

Amakuru Umurashi ukesha umwe mu Barundi bari mu ivugabutumwa mu Rwanda ,tutabashije kuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko mu gihugu cyabo umuco wo gukura ikiriyo umaze gucika biturutse kuba hadasiba gupfa abantu buri munsi bityo ugasanga batahora bari muri gahunda zo gukura ikiriyo,birinda kandi  ko guhura ari na benshi bishobora kubakururira abaza kubica.

yagize ati:" yaba mu nsengero,mu ngo ,mu nzira n'ahandi,ujya kubona ukabona batwaye abantu ukabura irengero ryabo",ibi rero bisigaye bituma tujya mu nsengero twikandagira.

Uyu muvugabutumwa uturuka mu Burundi uri no kwiga inyigisho za Bibiliya mu Rwanda,yasabye abanyarwanda kudaterwa ishavu n’ibyo Abategetsi b’i Burundi bavuga ko u Rwanda rufite uruhare mu mvururu ziri kuhabera,abasaba kubyirengagiza bakagira umutima utabara bagafasha Abarundi bafite inzara kandi bambaye ubusa.

Kuva izi mvururu zatangira mu Burundi,usibye abakomeje kwicwa,benshi mu Barundi bugarijwe n’inzara kuko imirimo itagikorwa uko bikwiye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd