Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge burakomeje, bukaba butanga umusaruro ku buryo ku bufatanye n’abaturage hari ibigenga bifatwa  Nyuma y’iminsi ibiri gusa mu karere ka Nyabuhu hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye, abaturage bo mu karere ka Burera na bo bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubirwanya, bakaba amakuru batanze yaratumye hafatwa ibindi biyobyabwenge  bitandukanye.

 

By Ubwanditsi | Views : 26040 | Kuya 01-07-2016 05:22



Ku wa gatatu tariki 6 Mutarama 2016, muri aka karere ka Burera hakaba harabereye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize. Ibikorwa  byo kubyangiza byabereye mu mirenge ya Rusarabuye, Kidaho, na Bungwe abaturage bagera ku bihumbi 3 bakaba banagejejweho ubutumwa bujyanye no kwirinda ibyo biyobyabwenge.

 Ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro ka miliyoni 30, bikaba ari : litiro 4931 za Kanyanga, amaduzeni 7678 ya Blue Sky, amaduzeni 2306 ya Hot Waragi, amaduzeni 507 ya Chief Waragi, amaduzeni 110 ya Kitoko, amaduzeni 250 ya Coffee Spirit, amaduzeni 145 ya Simba, n’amaduzeni 81 ya Zebra.

 Mu gikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge mu mu murenge wa Rusarabuye cyitabiriwe n’abaturage 1500 ndetse n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambaje Marie Florence yavuze ko  abaturage bakwiriye kwishimira icyo gikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge.

 Yagize  ati:" Gufata ibi biyobyabwenge byaturutse ku bufatanye bw’abaturage na Polisi cyane cyane mu gutanga amakuru y’ababicuruza,ababinywa ndetse n’inzira babinyuzamo”.

 Nanone yagize kandi ati:"Bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa ku buryo ndetse binateza amakimbirane mu miryango. Mugomba gukomeza ubwo bufatanye na Polisi muyereka n’abandi baba ababicuruza ndetse  n’ababinywa”.

 Uwambaje yagiriye inama abaturage yo gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza amarondo kugira ngo bakumire kandi barwanye ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke.

 Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge mu murenge wa Rusarabuye witwa Duhimbazimana Louis Figo yagize ati:"Nta muntu ushyira mu gaciro ukwiriye gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko  nta cyiza cyabyo. Ingaruka zabyo n’igihombo nk’icyo abafatanywe ibi byangijwe bahuye na cyo ndetse n’izindi zirimo igifungo."

 Yagiriye inama abantu yo kubyirinda kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma ifata n’abandi babinywa n’ababicuruza.

 Ushinzwe ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Burera Inspector of Police (IP)  Kajeje yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwabo na Polisi mu kugaragaza, gukumira no kurwanya ibyo byaha binyuranye birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

 IP Kajeje yababwiye kandi ati:"Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye  kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agatanga amakuru ku gihe y'ababikora."

 Yihanangirije abanywa ibyo biyobyabwenge ndetse n’ababigurisha abasaba kubireka kuko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd