Abahanzi bagera kuri 300 baba mu gihugu hose kuva tariki ya 17 Nzeli 2016 kugera tariki ya 28 Nzeli 2016, bazitabira Itorero Indatabigwi II rizabera i Nkumba mu karere ka Burera.

 

By Muhire Norbert | Views : 11214 | Kuya 09-08-2016 12:20



Mu gihe cy’ibyumweru bisaga 2, aba bahanzi bazaba bahugurwa ibijyanye n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Andi masomo bazungukira muri iri torero, ni ajyanye no Gukunda Igihugu, bigishwa amateka, berekwa u Rwanda mu duce twose turugize, amahirwe yose ahari, bikazafasha mu kurukunda uruzi neza kuko utakunda ibyo utazi.

Ibindi, barisuzuma nabo bakareba imikorere bari basanganywe, bakareba niba ntacyo bavugurura, Ubundi haba hari n’inzego zose za Leta zikorana nabo noneho bagafatira hamwe ingamba zo kunoza imikorere, bakazahava bakoze imihigo ikomeye bagomba gushyira mu bikorwa, inzego za Leta zikiyemeza kubafasha.

Itorero Indatabigwi rya II rizitabirwa n’abahanzi bagera kuri 300, barimo abanya muzika na ba producer babo, naba manager babo, abanya cinema, abanya bugeni, abanditsi n’abamodeli.

Mu kiganiro kirambuye ikinyamakuru Umurashi cyagiranye n'Umuyobozi Ushinzwe Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco/RALC, Jacques Nzabonimpa, kuri uyu wa kane tariki ya 08 Nzeli, yavuze ko muri 300 bazitabira iri torero, abarenga 270 bamaze kwiyandikisha kandi ko igishimishije cyane ariko benshi bakiyandikisha ku bwinshi.

             Jacques Nzabonimpa Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri RALC

Mu bahanzi b’abanya muzika bamaze kwemeza ko bazitabira iri torero harimo, Muzehe Makanyaga Abdul, Munyanshoza Dieudonne(Mibirizi), Danny na none, Senderi International Hits, AMAG the Black, Mani Martin, Bonhome, Rafiki, Théo Bosebabireba, Active group, Tom Close, Serugeri w'Impala, Uncle Austin, Skizy, FAZZO, Patrick Top5, Urban Boys, Paster Baby n’abandi.

Muri Sinema, nabo bamaze kwiyandikisha ari benshi cyane, abo mu Bugeni nabo harimo bya bihangange nka Kibibi JDD, Birasa Bernard, Twahirwa Aimable n’abandi, mu banditsi harimo Basengo, Celestin Nyirishema n’abandi, ndetse no mu bamodeli hamaze kwiyandikisha FRANCO n’abandi benshi.

Makanyaga Abdul, umuhanzi w’inararibonye wamamaye cyane mu kuririmba indirimbo zo hambere kandi zikunzwe cyane mu Rwanda no hanze, yatangarije Umurashi ko yamaze kwemeza ko azitabira Itorero Indatabigwi rya II.

       Makanyaga Abdul, umuhanzi w’inararibonye azitabira  Itorero Indatabigwi rya II

Makanyaga yagize ati :”Natangiye umuziki mu 1968, n’ubwo nari mfite indi mirimo ntibyatumye ntawukora, nishimiye cyane kuzitabira iri torero kuko ndifata nk’ishuri, aho ngomba kungukiramo amatwara y’igihugu cyange, icyererekezo cyacyo, n’uko ngomba kwitwara ntatatiye umuco nyarwanda".

Itorero ry’Abahanzi ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 23 Nzeli 2015 risozwa tariki ya 30 Nzeli 2015, rikaba ryaritabiriwe n’abahanzi barenga 200 baturutse mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi mu Rwanda hose.

Abayobozi n'abahanzi mu gusoza itorero ry'abahanzi tariki ya 30 Nzeli 2015



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd