Ku nshuro ya 42 mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore , ubu  barishimira ko bamaze kugera kuri byinshi birimo n’uburinganire  bugenda burushaho gushinga imizi. Aha  harashimwa abagore cyangwa abagabo bamaze kumva ihame ry’uburinganire ariko na none hakanengwa abatarabyumva kuko iterambere risangiwe niryo abanyarwanda bifuza gukomeza kubamo , bakarushaho gutera imbere bateza imbere n’igihugu muri rusange.

 

By IRASUBIZA Janvier | Views : 15246 | Kuya 03-11-2016 10:46



Nk’uko byagenze hirya no hino ku isi , hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore  ,n’u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 42. Mu karere ka Burera uyu munsi mpuzamahanga wizihirijwe mu murenge wa Ruhunde , aho abagore bagaragaje ibyo bamaze kugeraho mu iterambere babikesha ihame ry’uburinganire rimaze kugera ku rwego rwo hejuru mu Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu.

        Abayobozi n'abagore bo muri Burera bishimira umunsi mpuzamahanga w'abagore

Muhawenimana Esther ni umwe mu cyiciro cy’abanyarwanda bari barasigajwe inyuma n’amateka. Yatangarije ikinyamakuru Umurashi ko amaze kugera kuri byinshi mu iterambere, Aragira ati « Nari ntunzwe no gusabiriza , nca inshuro ariko ntibigire icyo bimarira ariko ubu inshuro nciye nyikoresha neza njye n’umutware wanjye , nkagura akambaro , nkagira isuku n’abana banjye  ndetse bakiga neza » . Yakomeje asaba abandi bari basangiye ikibazo cyo guhezwa nk’abanyarwanda , guhindura imyumvire nabo bakagera ikirenge mu cye.

Si abagore gusa bashima ihame ry’uburinganire kuko n’umwe mu bagabo  waganiriye n’ikinyamakuru Umurashi Bwana Nsanzimana  Sylvestre  yavuze ko bamaze kuryumva.Aha yagize ati « Ihame ry’uburinganire , tumaze  kuryumva  kuko njye n’umugore wanjye tubanye neza. Iyo agiye ku isoko agatindayo asanga nakoze ibyo yagombaga gukora , guteka ndateka , kuhagira abana , kumesa imyenda yabo n’ibindi…»

Umunsi mpuzamahanga w’abagore , ni urubuga abagore bahawe kugirango barebere hamwe iterambere bagezeho ariko nanone akaba ari n’umunsi wo gusuzuma no gufata ingamba mu iterambere.Ibi byagarutsweho

na Perezidante w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Burera Mujawamariya Marguerithe wagize ati « Umunsi w’abagore ni urubuga twahawe ngo turebe ibyo twagezeho , ibyapfuye tubikosore , ibitaranoze tubinoze , aho twiraye twikosore ariko kandi tunategure ibyo tugomba kuzageraho mu gihe kizaza».

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence  yasabye  abagore  kugira uruhare mu  iterambere risangiwe nk’abanyarwanda kandi bakirinda kuzatesha agaciro uwakabasubije.

Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko , umutwe w’abadepite  Hon.Nyiramadirida Fortunée  yashimiye abumvise ihame ry’uburinganire anagaya abatararyumva  kuko umugore wateye imbere n’igihugu kiba cyateye imbere.

Aha yagize ati « Imvugo za kera tugomba kujya tuzihindura , nk’ivuga ngo ‘urugo ruvuze umugore , ruvuga umuhoro ’ yagombye guhinduka kuko ubu ‘urugo ruvuze umugore ruvuga imfirizoni’». Aha yasabye abagabo guha umwanya abagore  babo bagakora bagisha n’inama mu buryo bwo kwiteza imbere. Yakomeje asaba abagore gukomeza kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko wabafasha kugera kubyo batarageraho. Aha niho agereranya uyu mugoroba w’ababyeyi n’ishuri rirera u Rwanda.

Muri uyu munsi  mpuzamahanga w’abagore  wizihijwe ku nshuro ya 42 warufite insanganyamatsiko igira iti « Twimakaze ihame ry’uburinganire  , turushaho guteza imbere  umugore » . Mu karere ka Burera  uyu munsi waranzwe no kuremera abagore 8 batishoboye buri wese ahabwa intama izamufasha kwikura mu bukene ndetse hanahembwa abandi 3 babaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere.

                                            Bamwe mu bagore bahawe intama



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd