Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi,Martin Nivyabandi kuri icyi cyumweru tariki ya 24 mata,we n'umugore we bararusimbutse nyuma yo guterwa Gerenade,Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Jenerali Athanase Kararuza we akaba yicanwe n'umugore we n'umwana we.

 

By Muhire Norbert | Views : 12117 | Kuya 04-25-2016 08:34



Ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki ya 24 mata 2016,nibwo Minisitiri ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu gihugu cy'u Burundi,Martin Nivyabandi ubwo we n'umugore we bavaga mu misa i Bujumbura imodoka yabo yatewe gerenade ariko ku bw'amahirwe ya nyagasani ntibitaba Imana ahubwo barakomereka.

Freddy Mbonimpa,umuyobozi w'umujyi wa Bujumbura akaba yashinje iki gikorwa abatavuga rumwe na manda ya 3 ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Jenerali Athanase Kararuza we n’umugore we n’umwana wabo bishwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 mata mu gihe yari mu rugo yitegura kujya ku kazi .

Uyu musirikare mu ngabo z’u Burundi yiciwe muri Zone ya Gihosha i Bujumbura ahumvikanye amasasu menshi.

Jenerali Athanase Kararuza yahoze akuriye ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, akaba yari yungirije umuyobozi w’ingabo zose zagaruraga amahoro muri kiriya gihugu.

Kuva yava mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, yari umujyanama ushinzwe iby’umutekano mu biro bya Visi Perezida wa Mbere.

Ibiro bya Visi Perezida wa mbere w’u Burundi bikaba byihanganishije abasirikare bagenzi be ndetse n’abaturage muri rusange.





Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd