Nyuma y’uko Perezida Kurunziza ahaye  umunsi ntarengwa   abamurwanya  wo kuba bashyize intwaro hasi  ndetse n’abayobozi batandukanye  b’u Burundi harimo Perezida wa Sena  bagakunda kuvuga amagambo yibasira, akanashyira mu kaga  uduce twakunze kurangwamo imyigaragambyo yamagana  manda ya 3, abantu  3 bamaze kubura ubuzima kuva igikorwa cyo gushakisha intwaro  mu baturage cyatangira ku Cyumweru.

 

By Habineza Gabby | Views : 55125 | Kuya 11-10-2015 05:41



Ejo ku wa mbere abantu babiri basize  ubuzima muri uyu mukwabu ma gace ka Mutakura na Musaga.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko  abaturage  bo mu gace ka Musaga  mu gitondo cyo ku wa mbere babyukiye ku rusaku rw’amasasu n’ibiturika.Umuvugisi w’igipilisi cy’u Burundi  akaba yatangaje ko  hari abantu  bateye  amagerenade ku bapolisi ndetse no ku basirikare  bityo nabo bakaza kwirwanaho ,babiri muri abo bantu bakahasiga ubuzima.

Ibi akaba ari ibitangazwa n’abayobozi, gusa hakaba hari andi makuru  atandukanye n’aya  kuko hari undi mupolisi  utaratangajwe izina  wavuze ko  Gerenade yakomerekeje  umwe muri bagenzi be.

Abandi batangabuhamya  batangarije RFI ko mu basivile babiri basize ubuzima muri uyu mukwabu harimo n’umunyeshuri  wari  uvuye iwe.

Si ibyo gusa  kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hakaba hari undi murambo wabonetse mu mujyi wa Bujumbura rwagati bigaragara  ko  yishwe n'amasasu.

Perezida Nkurunziza

Ku wa mbere taliki2/11/2015 nibwo Perezida  w’u Burundi , Pierre Nkurunziza yatanze  integuza  asaba abamurwanya bose kuba bashyize intwaro hasi  avuga ko  kugeza  tariki ya karindwi uku kwezi ngo abatunze ibirwanisho batabifitiye uburenganzira ngo babe bamaze kubitanga muri leta ngo hanyuma bajyanwe mu ngando zo gukunda igihugu. Ategeka n’inzego z’umutekano gukora iyo bwabaga ngo icyo  gihe  cy’iminsi itanu kizarangire izo ntwaro zashize mu baturage. Nkurunziza avuga kandi yuko uzaramuka arengeje iyo minsi itanu ataratanga izo ntwaro  azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.

Perezida wa Sena y’u Burundi nawe akaba  mu ijambo yavuze  harumvikanyemo   gutsemba ndetse akemeza ko hari abantu  badakwiye ikindi  uretse gupfa.Abayobozi  Bakuru  batandukanye bavuga amagambo ashyira mu kaga kurushaho  uduce  twaranzwemo imyigaragambyo .

Ibi bikaba byarashimangiwe  n’Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Tom Perriello  mu kiganiro yagiranye na  RFI  aho yagize ati«Dutewe inkeke n’imyitwarire y’impande ebyiri mu Burundi kuko barigushyira igihugu kure y’inzira iganisha ku mahoro.Uburundi bwafashe inzira y’imirwano.Mbere na mbere dutewe inkeke  n’integuza y’iminsi 5 yatanzwe na Perezida Nkurunziza  ndetse n’ibyavuzwe na Perezida wa Sena aho  yavuze gutsemba ndetse akemeza ko hari abantu  badakwiye ikindi  uretse gupfa.Abayobozi  ndetse bavuga amagambo ashyira mu kaga kurushaho  uduce  twaranzwemo imyigaragambyo »

Nubwo abaturage bakomeje guhunga , abandi  bakicwa hakiyongeraho n’ababurirwa irengero,ubuyozi buvuga ko  abahunze ingo zabo muri Mutakura bagaruka  ndetse bwemeza ko iki gikorwa cyo gushakisha intwari kizafata igihe gishoboka  ndetse ko kizakorwa kinyamwuga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd