Mu gitondo cyo ku wa Gatanu taliki ya 9 Nzeri,2015 nibwo  uwitwa Pascal Nshimirimana akaba n’umukwe w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu  mu Burundi , Pierre Claver Mbonimpa yishwe ubwo yari mu modoka ye mu gace ka Ngagara  mu Murwa Mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

 

By Habineza Gabby | Views : 29190 | Kuya 10-10-2015 06:53



Umuyobozi wungirije w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu  ndetse n’imfungwa muri rusange mu Burundi (Aprodh) Bwana  Balthazar Fengure avuga ko Pascal Nshimirimana yari umugabo  w’umukobwa wa Pierre Claver witwa  Zygène Mbonimpa  ngo  we n’umugore we  bakaba baragiye bahura n’igitutu cy’inzego zitandukanye byaje no kubaviramo guhunga  u Burundi nyuma bakagaruka.

Ati « Umuryango wa Pierre Claver  Mbonimpa ukomeje guhigwa  bityo turasaba  ko  uyu muryango wacungirwa umutekano  ndetse n’abanyamuryango ba Aprodh bose  bakarindwa na Guverinoma y’u Burundi »

Taliki ya 3 Kanama  nibwo  Pierre Claver Mbonimpa yarusimbutse nyuma yo kuraswa  n’abagabo bari kuri moto ubwo yari mu modoka ye  i Bujumbura  bakamukomeretsa bamurashe amasasu mu maso ndetse no mu ijosi nyuma akaza  kujyawa i Bruxelles mu Bubiligi  kuvurirwayo aho kugeza ubu adashobora kuvuga.


Pierre Claver Mbonimpa  warashwe akarusimbuka, umukwe we akaba airwe wapfuye

Impuzamiryango mpuzamahangaa iharanira uburenganzira bwa muntu  (FIDH) irasaba  ko  urupfu w’umukwe wa  Pierre Claver Mbonimpa  rwaba urugomo rwa nyuma bityo ikaba isaba Imiryango Mpuzamahanga itandukanye  harimo Afurika yunze ubumwe, Umuryango w’Abibumbye  kugira icyo  ikora mu maguru mashya ku bikomeye kubera mu Burundi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd