Mu gihe hashize amezi atanu hatangiye imyigaragambyo yamagana Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza bikaza no kuviramo abigaragambyaga  kuraswa n’abapolisi b’u Burundi .Mu duce dutandukanye  tugize umujyi wa Bujumbura cyane cyane utwagiye turangwamo imyigaragambyo  ababturage  baratabaza  bavuga ko  babangamiwe n’ibikorwa bikomeje gukorwa n’igipolisi aho  buri cyumweru  bahura n’imikwabu,gufungirwa  inzira ndetse n’isaka ritandukanye aho polisi ivuga ko irimo gushakisha intwaro zaba zifitwe n’abantu yita abicanyi .

 

By Habineza Gabby | Views : 16338 | Kuya 09-28-2015 07:08



Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) dukesha iyi nkuru ivuga ko  ku wa Kane w’icyumweru gishize taliki ya 24 Nzeri,2015 muri  Cibitoke  habaye imirwano ndetse ko kuri uyu munsi  muri aka gace  ngo mu gihe cy’amasaha atari make nta muturage wari wemerewe kuva munzu uretse bawe mu  banyeshuri  ngo  izi ngamba abaturage bakaba barazifashe nk’igihano bashyiriweho.

Polisi ifashe bamwe mu bigaragambyaga bamagana manda ya 3

Bamwe mu baturage ba Cibitoke baganira na RFI  bakaba baragize bati « Nta burenganzira bafite bwo kubuza umuntu  kujya ku isoko,ku ishuri  cyangwa kujya ku kazi .Niba hari umurwayi  ntabwo ashobora kubona uburyo ajya kwivuza,Abagore batwite bari hafi kubyara ntabwo babona uko bava munzu bityo hari n’abafite  kwitaba Imana bitewe n’ibi.Ibi  ni ibihano ndetse biragaragara»

Aba baturage bakaba bemeza ko ibi  ari ibihano bashyiriweho kubera ko  bakoze imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Abaturage bakaba bavuga ko ntawahakana  ko hari abafite intwaro  ndetse ko baha n’imirwano muri utu duce  gusa  nk’uko byemezwa n’abaturage bo  mu gace ka Mutakura ngo amakosa yose akorwa n’igipolisi cy’u Burundi.

Bati ‘’Igipolisi cyishe  inzirakarengane zigaragambyaga zishyize amaboko hejuru ari nabyo byaje kubyara intambara.Ubu rero  iyo Polisi yishe  abaturage nabo bagerageza kwirwanaho.Nta gihe izazana umutakano  (Polisi)ahubwo  igiye kudushyira  mu bibazo  bikomeye kuko ibi nibikomeza muri ubu buryo buri muturage azashaka intwaro yo kwirwanaho  bityo  ibintu bibe bibi kurushaho’’

Ngo nubwo umubare munini w’Abarundi wahunze igihugu , abasigaye mu gihugu bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye harimo kwicwa, kuburirwa irengero,gufungwa bya hato na hato ndetse n’ihohoterwa ritandukanye rya buri munsi.

Sibyo gusa  kuko hakomeje no kuboneka imirambo y’abantu  buri cyumweru igaragaza ko yishwe nyuma yo gukorerwa iyica rubozo aho imwe iba iboshye.

Aba baturage bo duce twagiye dukunda kurangwamo imyigaragambyo yamagana mada ya 3 ya Perezida Nkurunziza  bakaba  bashinja Leta  kubatererana kuko ngo ibyo bakorerwa biba ari gasopo baba bariguhabwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd