Abantu  8 ku ruhande rw’agatsiko  karwanya Leta ya Nkurunziza nibo baguye mu mirwano ya mbere  yabahanganishije n’igipolisi  cy’u Burundi  muri Bujumbura Rural  naho abandi 18 bafatwa mpiri ndetse hanafatwa n’intwaro 18.

 

By Habineza Gabby | Views : 24969 | Kuya 11-03-2015 09:12



Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yagize ati « Mu gace ka Nyabiraba kuri Kilometero 13 mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa Bujumbura, abantu bitwaje intwaro bahanganye na Polisi 8 muri bo bahasiga ubuzima abandi 18 narafatwa ndetse hafatwa n’intwaro 18»

Ubuyobozi bukaba buvuga ko aba barwanyi bagabye iki  gitero  ari bamwe mu bagize agatsiko  katangije imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Nk’uko  bitangazwa na AFP ngo  abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi bemeza ko  aya makuru  amenyasha ko hari abantu bitwaje intwaro bari mu gace ka Nyabiraba yatanzwe n’abaturage bati « Inzego zishinzwe umutakano zarabatungiye  aba aribo barasa bwa mbere natwe duhita tubasubiza »

Kuva muri Mata uyu mwaka turimo  Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya 3 ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga  u Burundi , hakaba haratangiye imyigaragambyo yanaguyemo abatari bake aho haje no kubaho Coup d’Etat ku ya 13 Gicurasi,2015  ikozwe na bamwe mu basirikare bakuru  igapfuba,Umurwa mukuru wa Bujumbura ukomeje kwibasirwa n’ubwicanyi butandukanye ndetse n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro.

Habaye imyigaragambyo  yamagana Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza

Kuva  ku ya 21 Nyakanga,2015 Perezida Nkurunziza yatorerwa Manda ya 3 , ubwicanyi bukaba bumaze gufata indi ntera  ndetse n’abafungwa bakaba bakomeje kwiyongera dore ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi bwashyize hanze impapuro mpuzamahanga  zita muri yombi  abamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd