Leta y’igihugu cy’u Burundi yahakanye ibivugwa muri raporo ya FIDH( Fédération internationale des ligues des droits de l’homme), iherutse gusohoka ivuga ko abantu basaga 1000 bishwe muri icyi gihugu bazira ibitekerezo byabo.

 

By Umutoni Solange | Views : 7581 | Kuya 11-22-2016 11:24



Raporo ya FIDH( Fédération internationale des ligues des droits de l’homme), yasohotse kuya 15 ugushyingo 2016, ivuga ku gihugu cy’u Burundi, yari igizwe na Paji zigera kuri 200, hagaragazwa ukuntu muri icyi gihugu, abantu 1000 bishwe bazira ibitekerezo byabo, 8000 bagafungirwa impamvu za Politiki, hagati ya 300 na 800 bakaburirwa irengero guhera muri mata 2015.

              Mu Burundi, benshi baricwa, bagafungwa abandi bakaburirwa irengero

Nyuma yo gusohoka kw’iyi raporo, Willy Nyamitwe, umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burundi, Pièrre Nkurunziza, akaba anashinzwe itumanaho yahakanye ibivugwa muri iyi raporo aho yagize ati:

harimo gukabya cyane mu bijyanye n’iyi mibare yatangajwe, urugero : abafunzwe mu Burundi bagera ku 8000 nibo tuzi kandi bazize ibyaha byabo bisanzwe ntawe dufungiye ibitekerezo bye, bakurikiranwe imbere y’amategeko, nta muntu n’umwe wigeze wicwa cyangwa ngo aburirwe irengero, gusa hari ingero nk’ebyiri twavuga, nk’urwa Marie Claudette Kwizera wari umubitsi muri Ligue Iteka, na Jean Bigirimana wari umunyamakuru kuri Iwacu, tutarabasha kumenya irengero ryabo, gusa iperereza riracyakomeje ngo bashakishwe”.

                          Willy Nyamitwe, umujyanama mu biro bya Perezida w’u Burundi


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd