Abacururiza mu santere ya Nyabagendwa yo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera bagera ku ijana basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera nk’umusanzu wabo mu kubumbatira no gusigasira umutekano muri aka karere.

 

By Ubwanditsi | Views : 9303 | Kuya 08-14-2015 06:26



Ibi babikanguriwe n’ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze mu  nama yagiranye nabo ku itariki 11 Kanama 2015 muri iyo santere y’ubucuruzi iri mu kagari ka Nyabagendwa.

AIP Uwitonze yasobanuriye abo bacuruzi ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kokayine, Marijuana n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga biri mu bishobora guteza umutekano muke kuko ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana ku mbaraga, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yababwiye ati:" Binyobwa kuko haba hari ababishatse bakabigurisha abandi. Hari bamwe mu bacuruzi bafatanwa ibiyobyabwenge. Mukwiye kwirinda kuba  bamwe muribo kandi mukagira uruhare mu kubirwanya ".

AIP Uwitonze yabwiye kandi abo bacuruzi ati:"Uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda, kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kandi  biteza ubukene uwabifatanywe n’umuryango we muri rusange  kuko iyo bifashwe birasenywa ".

Yongeyeho ko  izindi ngaruka zabyo zirimo ko ubifatiwemo afungwa, ibyo bikaba bijyana rimwe na rimwe no gucibwa amande, aha akaba yaragize ati:"Iyo bigenze gutyo, uwabifatanywe, uretse kumuteza ubukene, asigari ari umutwaro ku muryango we n’igihugu muri rusange kuko aba yitabwaho adakora".

Yashoje abasaba kutabigura no kutabicuruza kandi bakagira uruhare rufatika mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu murenge wa Ririma, Hafashimana  Jean Bosco yagize ati:"Dukora akazi kacu mu bwisanzure kuko hari umutekano usesuye mu gihugu".Tugomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya kandi mubyo tugomba kurwanya harimo ibiyobyabwenge".

Umuyobozi w’abo bacuruzi  bo mu santere y’ubucuruzi ya Nyabagendwa, Ndahayo Alex yunzemo agira ati:"Tugomba kwirinda no kurwanya indonke mbi, indonke inyuranyije n’amategeko kandi ishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga".

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye kandi asaba bagenzi be kuzishyira mu bikorwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd