Mu kagari ka Nyamata ville, ko mu murenge wa Nyamata, akarere ka Bugesera, ku itariki ya 23 Nzeri 2015,  habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 1480 za Kanyanga, litiro 4160 za Melase, ibi bikaba ari uruvange rw’ibintu bayitekano , n’ibiro 43 na bule 200 by’urumogi, ibyo byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu yakozwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu mezi atandatu ashize.

 

By Ubwanditsi | Views : 12285 | Kuya 09-24-2015 05:44



Igikorwa cyo kubyangiza cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju n’uwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Darius Kalisa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iBurasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abaturage batuye hafi y’aho cyakorewe, bakaba barigishijwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu butumwa bwe, Rwagaju yagize ati:"Ibi biyobyabwenge byangijwe uyu munsi kimwe n’ibindi muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda."

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

SP Kalisa we, yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge nka biriya byangijwe.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya nyine ubwenge bw’uwabinyoye ari nayo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu byaha bitandukanye."

Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP Kalisa yagize ati :"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zabyo zirimo ko ubifatiwemo arafungwa no gucibwa amande, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we."

Yavuze ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bashyikirijwe ubushinyacyaha, akaba agira inama abaturage yo kujya banywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

IP Kayigi yamwunganiye agira ati:"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza kandi agatanga amakuru ku gihe y'ababikora."

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd