Nyuma y’uko imbuto y’imyumbati yari isanzwe mu karere ka Bugesera ifashwe n’indwara ya kabore, bikaba ngombwa ko yasimbuzwa, ubuyobozi n’abaturage b’aka karere bahangayikishijwe n’iki kibazo gishobora gutuma batabasha guhinga hegitari 2000 nk’uko babyiyemeje.

 

By Muhire Norbert | Views : 4620 | Kuya 12-12-2016 12:40



Indwara ya kabore yatangiye gufata imbuto y’imyumbati mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 2014. Ubu burwayi bw’imyumbati, byatumye Minisiteri y’ubuhinzi ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda( RAB) bashaka imbuto yo gusimbura iyari ihari, bayiha abatubuzi bemewe mu karere.

Iyi mbuto y’imyumbati yatanzwe mu mwaka ushize wa 2015/2016 iratuburwa ihabwa abaturage 2016/2017 kugirango bayitere ariko iza kuba nke ntiyagera ku baturage bose bituma leta ifata ingamba zo kujya kuyishaka mu gihugu cy’ubugande.

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera, baribaza uko ikibazo cyo kubura imbuto y’imyumbati kizarangira dore ko mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo igihembwe cy’ihinga 2016/2017A kibura ukwezi kumwe ngo kirangire, bamaze guhinga hegitari 950 mu 2000 bari bariyemeje.

Aba bahinzi bavuga ko hashize imyaka itatu bahinga imyumbati igafatwa n’uburwayi bwa Kabore, ku buryo kuri ubu kubona imyumbati n’ibiyikomokaho ari ingorabahizi.

Umwe muri bo witwa Kayigamba Eraste yagize ati « leta ni idutabare tubone imbuto kuko ubukene butumereye nabi, ubundi igihingwa cy’imyumbati ni cyo cyari kidufatiye runini mu buhinzi ».

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukomeje gushyira imbaraga mu gushaka imbuto n’ubwo ikomeje kubabana nkeya

Ati « Ni igihingwa kiri mu mihigo y’akarere ka Bugesera, twagize ikibazo cy’imbuto ikomeje kuba nke, ariko dukomeje gukora ibishoboka byose ngo imbuto iboneke dufatanije na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ».

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butangaza ko bitoroshye ko imbuto igerera ku bahinzi bose igihe kimwe,  kuko n’ihari ikiri gutuburwa kugira ngo ibe nyinshi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd