Mu myaka itanu ishize, 2011/2012 kugeza  2015/2016, akarere ka Bugesera kari kiyemeje ko buri mwaka hazajya haterwa hegitari 500 z’amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka, nyuma y’iki gihe, imibare ikaba igaragaza ko hatewe hegitari 1831.44 z’amashyamba na hegitari 2794.2 z’ibiti bivangwa n’imyaka.

 

By Muhire Norbert | Views : 7434 | Kuya 12-08-2016 11:40



Igabanuka ry’amashyamba bitewe n’ibikorwa bya muntu byiyongera uko bwije n’uko bukeye, ryatumye akarere ka Bugesera kiha ingamba zo kongera ubuso buteyeho amashyamba buri mwaka haterwa ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba muri rusange mu duce twabugenewe, aho mu mugambi w’iterambere w’Akarere (District Development Plan) hateganyijwe ko nibura buri mwaka hazajya haterwa hegitari 500 z’amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko kugira ngo iki gikorwa kigerweho hagiye hateganywa mu mihigo ya buri mwaka kongera ubuso buteyeho amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka bitewe n’ingengo y’imari yabaga ihari, haba ku rwego rwa Leta cyangwa abafatanyabikorwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, iki gikorwa cyakozwe mu myaka itanu ishize, kuva muri 2011/2012 kugeza  2015/2016, bikaba bizakomeza no mu myaka iri imbere. Imihigo Akarere kihaye kayigezeho birenze 100% kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako  batandukanye, aho hatewe hegitari 1831.44 z’amashyamba na hegitari 2794.2 z’ibiti bivangwa n’imyaka.

Eng. Emile MUKUNZI, ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera agaragaza uko igikorwa cyo gutera amashyamba no gutera ibiti bivangwa n’imyaka gihagaze mu myaka itanu ishize 2011/2012 - 2015/2016.

Guverinoma y’u Rwanda mu ngamba zayo (EDPRS VISION 2020) yihaye intego yo kongera ubuso buteyeho amashyamba no kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Leta ikaba yarafashe ingamba zo gutera amashyamba ku buryo 30% by’ubutaka bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba mu mwaka wa 2020.

Kugeza ubu Akarere ka Bugesera kakaba gafite ubuso bungana na hegitari 7456 (15%) buteyeho amashyamba ndetse na 78% y’ubuso buhingwa bukaba buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka.

Eng. Emile MUKUNZI, avuga ko bateye amashyamba n'ibiti bivangwa n'imyaka

         Gereveriya nziza zatewe mu karere ka Bugesera 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd