Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu  mu gihugu cy’ U Bufaransa  mu mujyi wa Paris  abantu bagera ku  120  baguye mu gitero cyagabwe n’abiyahuzi ku nzu y’imyidagaduro ya  Bataclan  iri  muri uyu mujyi.

 

By Habineza Gabby | Views : 13587 | Kuya 11-14-2015 05:40



Nk ‘uko  Igipolisi cy’U Bufaransa cyabitangarije AFP , batatu muri  aba biyahuzi bahise bahasiga ubuzima biturikirijeho  ibisasu  nyuma  yaho inzego z’umutekano  zikoreye ubutabaz ahagana mu ma saa sita n’igice z’ijoro.

Perezida w’U Bufaransa ,François Hollande  imbere y’iyi nyubako yagabweho iki gitero akaba yemeje ko  igihugu cye kigiye  gutangiza intambara  ikomeye ku byihebe nyuma y’iki gitero cyahitanye abagera ku 120 ati« Twifatanyije  n’abahuye n’aya marorerwa , tubizeza  ko  tugiye  kurwanya twivuye inyuma  abiyahuzi.Ubufaransa bwafashe umwanzu, bwishyize hamwe, kandi ntibuzahwema  gutungura abanzi babwo  kubera  abatabwifuriza ibyiza»




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd