Kuri uyu wa kane tariki ya 24 ugushyingo 2016, guhera isa kumi ku isaha y'i Kigali, APR FC yo mu Rwanda irahura na AS Kondzo yo muri Congo Brazaville mu mikino yateguwe n'umuhungu wa Perezida Denis Sassou Nguesso, aho iri rushanwa ririmo amakipe 4 yo muri Congo Brazaville n'abiri yavuye hanze.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 6552 | Kuya 11-24-2016 12:48



Guhera isa kumi kw'isaha yo mu Rwanda(16h00), haratangira umukino uhuza APR FC na AS Kondzo.

Rusheshangoga Michel, umwe muri ba myugariro b'ikipe ya APR FC, aganira n'Umurashi.rw, yavuze ko biteguye neza uyu mukino wa kabiri bagiye guhuramo na AS Kondzo, aho yagize ati:" abakinyi tumeze neza turiteguye kwitwara neza, ikibazo dufite hano ni ubushyuhe".

Uyu mukino wa kabiri APR FC igiye gukina ni uwo gusoza imikino yo mu itsinda rya mbere, iramutse iwutakaje yahita isezererwa muri iri rushanwa itarenze umutaru.

Mu mukino ubanza, Ibitego bibiri ku busa byose byabonetse mu gice cya mbere nibyo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzwe. Kuri uyu mukino wabereye kuri stade Alphonse Massamba Debat, APR FC yagerageje kwishyura ibi bitego ndetse inakuramo bamwe mu bakinnyi nka Ngabo Albert wasimbuwe na Rusheshangoga Micheal ariko ikomeza kubura amahirwe yo kubona ibitego.

Abakinnyi ba APR FC barimo Hakizimana Muhadjir na Bigirimana Issa bagerageje amahirwe yari gutuma APR FC ibona igitego ariko byose biranga amahirwe akomeza kubura binatuma umukino urangira APR FC itsinzwe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd