Mu gihe ibihumbi n'ibihumbi by'abanyecongo bitegura umuhango wo gusezera bwanyuma umurambo w'umuhanzi Papa Wemba,umwuka ukomeje kuba mubi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho nyuma yo gukomeza kubuzwa amahwemo,Moïse Katumbi atari bwitabire uyu muhango bitewe no kuba yabujijwe ko yazanwa n'indege ye ku giti cye.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 10941 | Kuya 05-04-2016 10:23



Umuhango wo gusezera bwanyuma umurambo w'umuhanzi w'umunyecongo Papa Wemba,uherutse kwitaba Imana mu rucyerera rwo kuya ...........ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Cote d'Ivoire uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2016 nyuma y'igitambo cya misa iri bubere muri Cathédrale Notre Dame du Congo.

Mu gihe imbaga y'abanyecongo n'abakunzi b'uyu muhanzi bitegura kumusezeraho bwanyuma,n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi akomeje guhuza abayoboke bayo bamwibuka.

Uwahoze ari Guverineri,umuherwe Moïse Katumbi utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila,uhagarariye itsinda ry'imitwe ya Politiki yibumbiye mu kitwa G7 akaba aherutse no kugirirwa icyizere n'irindi tsinda ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri DRC ariryo " l'Alternance pour la République" ko ariwe mukandida bemeranyijeho uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu akomeje kubuzwa amahwemo aho atakibashije no kwitabira umuhango wo gushyingura Papa Wemba.

Uyu mwanzuro wo kudashyingura uyu muhanzi wafashwe na Moïse Katumbi bitewe no kuba yabujijwe ko yazanwa n'indege ye ku giti cye aho yasabwe ko yakoresha indege z'abagenzi kimwe n'abandi.

Moïse Katumbi yasabye igitambo cya misa kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 yo gusabira umuhanzi Papa Wemba ikabera I Lubumbashi mu majyepfo y'igihugu cya DRC nyuma yo kugaragara ko yaba yakumiriwe kugera i Kinshasa nubwo ubutegetsi bwaho bubihakana.

Kuya 28 mata, Swift Flite, umutekinisiye mu by'indege n'kirere ukorera ku  kibuga mpuzamahanga cyo muri Afurika y'Epfo cya  Lanseria, mu majyaruguru y'iburengerazuba bwa Johannesburg, ushinzwe indege yihariye ya Moïse Katumbi,yandikiye abayobozi bashinzwe iby'ikirere muri DRC abasaba icyemezo cyo kuguruka kw'iyi ndege mu kirere cya Congo ariko ntibagira igisubizo bahabwa,hakaba hibazwa niba byaba bifitanye isano.

Kuya 27 mata 2016, i Lubumbashi ahari icyicaro cy'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya UNADEF riri mu ihuriro ry'amashyaka ya G7 ashyigikiye Moïse Katumbi hasenywe n'abantu batamenyekanye ndetse n'abakorana bya hafi n'uyu mugabo barafatwa bamwe barafungwa. 




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd